Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Kenya: Abarenga 370 bahagarariye u Rwanda mu myitozo ya gisirikare   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

U Rwanda ruserukiwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 375, bayobowe na Brig Gen Aloys Muganga,mu myitozo ya gisirikare ihuje ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Aya mahugurwa yiswe “Ushirikiano Imara” yo kubungabunga amahoro yatangijwe kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ugushyingo ahitwa Matuga, Mombasa na Minisitiri w’Ingabo za Kenya, Ambasaderi Raychelle Omamo.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Omamo yavuze ko uyu ari umwanya wo kugira ngo ingabo zigize ibihugu bya EAC zisangire ubumenyi n’ubushobozi mu kubungabunga amahoro.

Yavuze ko bazitoza ibijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya ibiza, kurwanya iterabwoba no kurwanya abashimusi b’amato mu nyanja.

Ambasaderi Omamo yavuze ko iyi myitozo igamije kongerera ubushobozi bwo gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mu karere.

Yashimye abayobozi b’Ingabo mu karere kuba barateguye abaza muri iyi myitozo kandi bakayishyigikira mu buryo bwose kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

Uwari uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa EAC muri uyu muhango, Peter Kibuta yasobanuye ko iyi myitozo ikorwa mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo zigize ibihugu bya EAC. Aya masezerano akaba avuga ko ibihugu bya EAC bigenda bisimburana mu kwakira iyi myitozo. Mu Rwanda iyi myitozo yahabereye muri 2011 na 2012 mu bigo by’amashuri ya gisirikare i Musanze na Gako.

Nyuma yo gufungura iyi myitozo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere wari waserukiye u Rwanda muri iki gikorwa yahuye n’Umutwe waserukiye u Rwanda aho bakambitse, hitwa Madibwani i Mombasa.

Nyuma yo kuzenguruka aho Ingabo zakoze ibirindiro, yashimye akazi keza zimaze gukora cyane cyane mu buryo aho bakambitse hateguwe neza n’ibindi bikorwa bagiramo uruhare kugira ngo imyitozo igende neza.Yabasabye gukomera ku ndangagaciro za RDF anabasobanurira ko igisirikare kirangwa n’umuco, guteganya no gushyira mu bikorwa ibisabwa.

Iyi myitozo yatangiye ku itariki 7 Ugushyingo ihuje abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 2000 harimo aba Kenya, Burundi, U Rwanda, Uganda na Tanzaniya. Izasozwa tariki 18 Ugushyingo.

Mu myitozo ya Gisirikare irimo kubera muri Kenya, u Rwanda rwahagarariwe n'abarenga 370

 

Comments

 
 
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, (...)

USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.