Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

ISIS yishe abarwanyi bashatse kuyitoroka ibatogosheje mu nkono   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Umutwe w’Intagondwa wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, wishe abarwanyi bawo barindwi bari bahunze imirwano yabereye ahitwa Sharqat mu ntara ya Salahuddin muri Irak ku wa Mbere.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Cyarabu, bivuga ko abo barwanyi bajugunywe mu nkono nini z’amazi nyuma yo kubaboha amaboko n’amaguru.

Muri uwo mutwe uharanira gushinga ubwami bugendera ku matwara akarishye y’idini rya Islam, si ubwa mbere abarwanyi bashaka gutoroka bicwa.

JPEG - 89.5 kb
Leta ya Kiyisilamu yishe abarwanyi bashatse kuyitoroka ibatogosheje mu nkono

Muri kwezi gushize nabwo abarwanyi 19 bashatse gutoroka intambara mu gace ka al-Shuhada barishwe, nyuma yo gukatirwa urwo gupfa n’urukiko rwa ISIS.

Ikinyamakuru FNA kivuga ko bo bishwe barashwe isasu mu mutwe. Ubugome bwa Leta ya Kiyisilamu kandi bugaragarira mu gucuruza abakobwa bo mu bwoko bw’aba Yazidi bakagirwa abacakara b’ubusambanyi.

Umwe mu bakobwa bacurujwe yabwiye Daily Mail ko yafatwaga ku ngufu buri munsi n’intagondwa, nyuma yo kugurwa muri cyamunara y’amasugi.

Yongeyeho ko uretse kusambanwa umusubirizo no gukubitwa, banamumenaga amazi abira ku matako igihe atatse cyangwa ntabashimishe.

Uyu mutwe kandi muri iki cyumweru waciye umutwe umugabo ishinja gutuka idini rya Islam mu gace ka Raqqa muri Syria izo ntagondwa zimaze iminsi zarigaruriye.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.