Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Inteko Ishinga Amategeko yagendereye Abanyarwanda baba muri Suède   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 4 months ago

 
 

Itsinda ry’Abadepite riyobowe na Perezidante w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Donatille Mukabalisa, ryagiriye uruzinduko muri Suède, aho ryaganiriye n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Urwo ruzinduko rubaye ku butumire bwa bagenzi babo bo mu Nteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu, runakurikiye uruzinduko rw’Abadepite bo muri Suède bagize komisiyo ebyiri n’abacuruzi bahagarariye abandi bagiye bagirira mu Rwanda mu bihe bitandukanye kuva uyu mwaka watangira.

Perezidante w'Inteko Mukabalisa Donathile na bagenzi be bakiriwe neza muri Sweden

Abadepite bari muri urwo ruzinduko harimo Kantengwa Juliana, Veneranda Nyirahirwa na Gatabazi Jean Marie Vianney, ku cyumweru gishize babonanye n’Abanyarwanda baba i Stockholm, umurwa mukuru w’iki gihugu.

Mu biganiro bagiranye, Depite Mukabalisa yabasabye gutekereza byagutse ndetse no gukora cyane, biganisha ku kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Ati "U Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye kuri buri kimwe kandi zirakomeza kwiyongera umunsi ku munsi. Ntabwo dutekereza cyane gusa, tunakora cyane. Hari ibimenyetso bibigaragaza aho ari ho hose mu Rwanda.”

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, uhagarariye u Rwanda mu bihugu biherereye mu gace k’Amajyaruguru y’u Burayi (Nordic countries), yashimiye aba badepite bafashe umwanya wo gusura Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Yakomeje avuga ko uru ruzinduko rudasobanura gusa umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, ahubwo ko runasobanura agaciro u Rwanda ruha abaturage barwo baba hanze.

Biteganijwe ko aba badepite b’u Rwanda bazabonana na bagenzi babo muri iki gihugu, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Urban Ahlin na Komisiyo zinyuranye z’iyi Nteko.

Aba badepite kandi barahura n’abayobozi bakuru muri Guverinoma y’icyo gihugu, ndetse bazatanga ikiganiro ku banyeshuri bo mu ishami ry’amategeko muri Uppsala university.

 

Comments

 
 
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli
Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli

Televiziyo y’Igihugu ya Tanzania, TBC, yirukanye abakozi bayo icyenda batangaje inkuru y’igihuha ivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashimye imiyoborere ya mugenzi we (...)

Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un
Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un

Itsinda ry’abasirikare ba kabuhariwe bagabye igitero cyahitanye Osama Bin Laden, wari umuyobozi wa Al-Qaeda, “Seal Team 6” rizitabira imyitozo ya gisirikare izahuza USA na Koreya y’Epfo muri uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.