Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Indege yari ivanye 66 mu Bufaransa ibajyanye mu Misiri yaburiwe irengero   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Indege yari ivuye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa ijya mu wa Kayiro mu Misiri yaburiwe irengero ku wa Kane igeze hejuru y’inyanja ya Mediterane mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane.

Iyo ndege ya kompanyi EgyptAir yari itwaye Abanyamisiri 30, Abafaransa 15, Umwongereza, Umunyakanada, Umubirigi, Umunyaportugal, Umunyalgeria, Umunyasudani, Umunyatchad, abo muri Irak babiri, umwe wo muri Arabia Saoudite, n’uwo muri Kuwait.

Yabuze ku byuma bigenzura ikirere saa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa kane.

JPEG - 44.8 kb
Indege ya EgyptAir

Yari yahagurutse ku mugoroba wo ku wa Gatatu ku kibuga cya Roissy Charles-de-Gaulle, yari itwaye abagenzi 56, abaderevu babiri, abashinzwe umutekano batatu n’abandi bakozi bo mu ndege batanu nk’uko Jeune Afrique ibitangaza.

Ni nyuma y’uko izindi ndege nyinshi zigiye ziburirwa irengero mu myaka mike ishize zose ziri hejuru y’inyanja. Kugeza ubu indege ya Malaysia Airlines yaburiwe irengero ku ya 8 Werurwe 2014 ntiraboneka.

 

Comments

 
 
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’
Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Benshi bibasiye Umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump bamuziza ko yasomeye isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu ruhame. Ku wa Gatandatu, Melania ari kumwe n’umugabo (...)

U Buhinde bwoherereje icyarimwe ibyogajuru 104 mu isanzure
U Buhinde bwoherereje icyarimwe ibyogajuru 104 mu isanzure

Ikigo cy’Ubushakashatsi bwo mu Isanzure cy’u Buhinde , ISRO, cyohereje mu kirere ibyogajuru 104 ku wa Gatatu, gikuraho agahigo kari karaciwe n’u Burusiya. Al Jazeera ivuga ko ikimashini (...)

Pakistan: Babujijwe kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin
Pakistan: Babujijwe kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin

Urukiko rwo muri Pakistan rwashyizeho itegeko ribuza abaturage kwizihiza umunsi wa Saint-Valentin kuko ngo uhabanye n’umuco wa Kiyisilamu. Iryo tegeko ritegeka ibinyamakuru, n’ibigo by’ubucuruzi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.