2017-12-12 08:24:39 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Igitabo gishya: Ubusore bwa Obama bwaranzwe no gukunda inkumi na “Cocaine”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-04 09:57:27

 
Share on:
 
Yasuwe:1463
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Hasohotse igitabo gishya ku buzima bwa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa mbere w’umwirabura, gihishura amwe mu mabanga y’ubusore bwe.

Icyo gitabo cyitwa “Rising Star: The Making of Barack Obama” cyanditswe na David J. Garrow kizatangira kugurishwa ku ya 9 Gicurasi.

Kivuga ko Obama yakundaga kunywa Cocaine ndetse akaba yaranitabiraga ibirori by’abatinganyi, yakundanye n’abakobwa babiri b’abazungu ndetse umwe akajya amufatanya na Michelle Obama batarashyingiranwa.

Obama yakundanye na Genevieve Cook ukomoka muri Australia ubwo yari muri kaminuza, uwo mukobwa yamwigaga imbere ho imyaka itatu.

JPEG - 21.6 kb
Obama ngo yagacishijeho akiri umusore

We na Cook ngo baryamanye ubwo basohokanaga bwa mbere; icyo gihe yari afite imyaka 22 gusa, anakunda kunywa ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Nyuma yaho yakunze undi muzungukazi, Sheila Miyoshi Jager, ubu wigisha muri kaminuza ya Oberlin. Nubwo Obama yaje gukundana na Michelle nyuma yaho, ntibyamubuzaga gukomeza kuryamana na Jager.

Akiri muri segonderi kandi, Barack Obama yakundanye n’umwe mu barimu be w’umutinganyi, avuga ko yari “umugabo mwiza.”

Ibi ariko byose Obama yabigize ibanga mu gitabo kivuga ku buzima bwea yiyandikiye cyitw Dreams From My Father, kuko yafashe abakobwa bose bakundanye akabahimbira izina shusho rimwe ry’umukobwa umwe w’umuzungukazi.

Amateka ya Obama yakunze kutavugwaho rumwe, ndetse na murumuna we yakunze kuvuga ko atavukiye muri USA nk’uko bizwi hose, ngo kuko yavukiye I Mombasa muri Kenya.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE