Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

ICC yakatiye Jean-Pierre Bemba gufungwa imyaka 18   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 June 2016

 
 

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, kuri uyu wa Kabiri rwakatiye Jean Pierre Bemba igifungu cy’imyaka 18, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi no gufata ku ngufu yakoreye muri Centrafrique.

Bemba w’imyaka 53, yahoze ari Visi-Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; abaye umuntu wa mbere ufunzwe na ICC kubera ibyaha by’intambara, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’uwa mbere ufungiwe ibyaha by’abo yayoboraga.

Ku wa 21 Werurwe yahamijwe ibyaha bitanu by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe n’umutwe w’abarwanyi we, MLC (Mouvement de Liberation du Congo).

JPEG - 27.5 kb
Jean Pierre Bemba mu rukiko i La Haye mu Buholandi

Bemba yohereje MLC muri Centrafrique kuva mu Ukwakira 2002 kugeza muri Werurwe 2003 ashaka kuburizamo kudeta yari yakorewe Perezida Ange-Felix Patasse.

Icyo gihe abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko abarwanyi be bishe abaturage abandi bakabasambanya.

Abacamanza bavuze ko Bemba ntacyo yakoze ngo aburizemo ubugizi bwa nabi bwakorwaga n’ingabo ze aho bafataga ku ngufu abagabo, abagore n’abana rimwe na rimwe bagategeka abo mu muryango wabo kubireba.

Mbere yo gusomerwa ibihano, ababuranira Bemba bagaragaje ko habayemo amakosa mu rubanza rwe batangaza ko bazajurira.

Peter Haynes, avoka mukuru wa Jean Pierre Bemba avuga ko ICC, yarenganyije umukiriya we kuko yagendeye ku buhamya bw’ibinyoma kandi ibizi neza.

Yongeyeho ko Bemba azize amaherere kuko ibyaha by’ingabo ze byakozwe adahari kandi ko yabimenye byararangiye.

 

Comments

 
 
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un

Koreya ya Ruguru yatangaje ko ishobora gushoza intambara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera Senateri John McCain watutse Perezida wayo, Kim Jong Un. McCain yavuze kuri Perezida Kim Jong (...)

U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, (...)

USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.