Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

ICC: Jean-Pierre Bemba wahamijwe ubwicanyi yajuriye   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 September 2016

 
 

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwakiriye ubujurire bwa Jean-Pierre Bemba, wahoze ari Visi-Perezida ndetse akayobora umutwe witwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bemba yakatiwe gufungwa imyaka 18 kubera ibyaha abarwanyi be bakoze birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gusahura.

Uyu mugabo w’imyaka 53, mu bujurire, avuga ko urubanza rwe rwari rubogamye. ICC yamuhamije ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu nyuma y’imyaka itandatu urubanza rutangiye.

JPEG - 36 kb
BEMBA

Ku wa 21 Kamena urukiko rwemeje ko Jean Pierre Bemba yemereye abarwanyi b’umutwe we, MLC, kujya gukora amarorerwa muri Centrafrique hagati ya 2002 na 2003.

Bemba yashinze umutwe, Mouvement de Liberation du Congo (MLC) mu 1998, yawutegetse kujya kuburizamo kudeta yashakaga guhirika Perezida wa Centrafrique Ange-Felix Patasse.

ICC yashimangiye ko abarwanyi be bitwazaga ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’intwaro y’intambara.

Uru rukiko rwumvise ubuhamya rw’abantu 5000 bahamije ko Jean Pierre Bemba nk’umuyobozi mukuru wa MLC yari azi ibyo ingabo ze zikora ariko ntakoreshe ububasha afite ngo abihagarike.

Peter Haynes, avoka mukuru wa Jean Pierre Bemba avuga ko ICC, yarenganyije umukiriya we kuko yagendeye ku buhamya bw’ibinyoma kandi ibizi neza.

Yongeyeho ko Bemba azize amaherere kuko ibyaha by’ingabo ze byakozwe adahari kandi ko yabimenye byararangiye.

 

Comments

 
 
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shenyang n’umujyi uri mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.