Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Ibihugu 30 byiyunze ku ihame ry’u Rwanda ryo kurinda abasivili mu butumwa bwa Loni   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 May 2016

 
 

Ibihugu 30 bitanga ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro ku Isi byiyemeje gukurikiza ihame ry’u Rwanda ryo kubungabunga umutekano w’abaturage.

Nk’uko tubikesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ibi bihugu byiyemeje gushyira imbaraga mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu gihe amahame ya Loni asaba ingabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro kutagira byinshi bakora ku babahohotera, ahubwo bagatanga raporo mu buyobozi bwo hejuru.

Bivugwa ko umushinga wo kwita ku mutekano w’abaturage mu butumwa bw’amahoro watangijwe n’Ingabo z’u Rwanda mu mwaka ushize nyuma y’aho byagaragariye ko aho ingabo za Loni ziri nta musaruro ugaragara mu gihe abahohotera abaturage bakomeza kwidegembya.

JPEG - 102.5 kb
Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique zakoze ibishoboka byose ngo abaturage n’imitwe yitwaje intwaro bwamburwe intwaro bakoreshaga mu bwicanyi

RFI ivuga ko ingero zagaragaye cyane ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ahashize imyaka irenga 20 hari intambara z’urudaca nubwo izi ngabo zoherezwaho ubutitsa, ndetse no muri Centrafrique, ahatangiye kubahirizwa uburenganzira bw’abaturage biturutse ku bushake bw’Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda boherejweyo.

Ibi ngo biterwa n’uko amahame ya Loni avuga ko iyo umusirikare woherejwe mu butumwa bw’amahoro ahohotewe yemerewe kwitabara, ariko akaba atemerewe kugira byinshi akora mu gihe abonye umuturage ahohoterwa.

Ibi bihugu uko ari 30 byemeje kugendera ku mahame y’u Rwanda (yiswe aya Kigali), byifuza guhindura ingingo 18 zigenga ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, zigahabwa uburenganzira bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero ku basivili.

Ibi bihugu kandi byifuza ko umusirikare uri mu butumwa bw’amahoro ahabwa uburenganziora bwo gutabara bwangu abasivili bari mu kaga, bitabanje kwigwaho na Loni ahubwo bagahabwa amabwiriza n’umuyobozi bari kumwe ku kibuga.

Na none kandi buri musirikare uri mu butumwabw’amahoro yasabiwe kwemererwa ubufasha bushobora gutangwa na guverinoma ye bwiyongera ku bwo bahabwa na Loni.

Umushakashatsi w’Umufaransa mu byijyanye n’Ububanyi n’Amahanga, Aline Leboeuf, yatangaje ko iyi gahunda yigiwe ku Rwanda izafasha gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’amahoro no kubuha igisobanuro nyacyo.

Yagize ati “Mu by’ukuri igisigaye ni ukumenya niba ubuyobozi bukuru bwemera kurekura kugenzura ingabo umunsi ku munsi. Mu magambo, barabyemera ‘nk’amahame ya Kigali’ ariko se ni byo bashaka gushyira mu bikorwa? Ni ikintu kizigwaho igihe kinini.”

Amahame ya Kigali ateganya ko ibihugu byiyemeje gutanga ingabo mu butumwa bwa Loni bwikwiye kwirinda gukwiza amakuru ko abasirikare babyo badashobora kurwana.

Nk’urugero, haravugwa ibihugu byo muri Asia biherutse gukwiza amakuru ko abasirikare babyo bemerewe gukoresha intwaro ari uko bigeze ku kwitabara gusa.

JPEG - 124 kb
Iyi gahunda yigiwe ku Rwanda yitezweho umusaruro n’ubwo hagishidikanywa ku ishyirwa mu bikorwa ryayo ku bindi bihugu
 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Trump yavanyeho inkunga USA yateraga imiryango ishyigikiye gukuramo inda
Trump yavanyeho inkunga USA yateraga imiryango ishyigikiye gukuramo inda

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasinye itegeko rivanaho amafaranga icyo gihugu cyageneraga imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwo kuvanamo inda no (...)

Gambia: Yahya Jammeh  yashyize yemera gutanga butegetsi
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera gutanga butegetsi

Yahya Jammeh yatangaje ko yemeye guharira ubutegetsi Adama Barrow, nyuma y’ibyumweru byinshi ateje imvururu akanga kwemera ko yatsinzwe amatora. Mu butumwa yanyujije kuri televiziyo y’igihugu (...)

Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.