Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Ibiganiro by’u Burundi byasubitswe   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 April 2016

 
 

Ibiganiro byari biteganyirijwe guhuza Guverinoma y’u Burundi ndetse n’abatavuga rumwe nayo byasubitswe.

Nk’uko tubikesha BBC, itangazo ryasohowe n’Umuhuza muri ibi biganiro, Benjamin Mkapa, rigaragaza ko byari biteganijwe gutangira i Arusha muri Tanzania mu cyumweru gitaha tariki 2 Gicurasi.

Willy Nyamitwe, Umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu rwego rw’itumanaho, aremeza ko u Burundi bumaze kumenyeshwa icyo cyemezo.

Itangazo ryasohowe n’umuhuza, riravuga ko akeneye kubanza kungurana ibitekerezo n’impande zibifitemo uruhare.

Itanganzo ryavuze ko icyo cyemezo cyagezweho nyuma yo kungurana ibitekerezo hagati ya Bwana Benjamin Mkapa n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba, Bwana Liberal Mfumukeko.

Iryo tangazo ryavuze ko ibiganiro bishyizwe mu cyumweru cya 3 cy’ukwezi gutaha. Mu ntangiro z’uyu mwaka na bwo hari hateganyijwe ibiganiro ku bibazo by’u Burundi ariko Guverinoma ya Nkurunziza itangaza ko itazitabira birasubikwa.a

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare
Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yahaye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuba Umujyanama Mukuru we mu by’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, (special operations). Ikinyamakuru The Star (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.