Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Goma: Abasirikare barenga 300 bimwe umushahara bigaragambije   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Abasirikare barenga 300 bakorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarssi ya Congo batangiye imyugaragambyo guhera ku wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2016 basaba umushaha bamaze imyaka itatu badaca iryera, abandi bakaba bavuga ko bamaze amezi 11 ntacyo bahembwa.

Nk’uko tubikesha Radio Okapi, aba basirikare bakoze imyigaragambyo yoguhera mu birindiro byabo kugeza igihe bazahemberwa.

Umwe mu basirikare yagize ati “Ntiduhembwa ariko tugakomeza gukora.Turasaba Umukuru w’Igihugu kugira ngo umushahara wacu uboneke. Nubwo waba ari muke turawukeneye; twavuye mu i Bandundu mu Ntara ya Equateur tuza gukorera I Goma ariko turababaye cyane hano.”

JPEG - 155.7 kb
Aba basirikare bavuze ko bazasubira ku kazi bamaze guhembwa

Bivugwa ko abigaragambya batabonye ubutumwa bubemerera kugera kuri konti zabo kuko zasibwe cyane ko “batakiri kuri Lisiti z’abagomba guhembwa.”

Abasirikare ubwabo bahamya ko iki kibazo gihuriweho n’abasirikare barenga 4 000 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yose.
Ukuriye Umutwe wa 34 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru Maj. Ndjike Kaiko, yavuze ko abasirikare badahembwa batari bahari ubwo hakorwaga igenzura ku basirikare Leta yemera nk’’abakozi bayo.

Yashimangiye ko abo basirikare bahamagawe i Goma kugira ngo bongere bagenzurwe bazabone kongera kwemererwa kubona umushahara. Yakomeje ahamya ko igihe aba basirikare bazaba bamaze kubarurwa ibirarane by’imishahara byose bazabyishyurwa.

 

Comments

 
 
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’
Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Benshi bibasiye Umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump bamuziza ko yasomeye isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu ruhame. Ku wa Gatandatu, Melania ari kumwe n’umugabo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.