Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Ghana: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 April 2016

 
 

Abanyarwanda baba muri Ghana n’inshuti z’u Rwanda muri iki Cyumweru bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gikorwa cyatangiwe n’urugendo rwo Kwibuka rwari ruyobowe n’ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Protogene Nsengumuremyi; yari cyanitabiriwe n’abayobozi muri Loni, abo muri Leta ya Ghana, abofisiye bo mu kigo cya kigisirikare cyo mu mujyi wa Accra n’abaturage bo mu bihugu bya EAC.

Amb. Nsengumuremyi yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari uguhozaho kuko abayikoze n’ababashyigikiye bakomeje kugoreka amateka yayo, nk’uko The New Times ibitangaza.

Yibukije ko mu myaka 22 ishize umuryango mpuzamahanga wananiwe akazi kawo ko kurinda abaturage bari mu kaga.

Ati”Umuryango Mpuzamahanga wose ukwiye kuvana amasomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze ugahuza imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside.”

Umukozi mu Kigo cya Loni gishinzwe imenyekanishamakuru, Cynthia Prah yagejeje ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bitabiriye icyo gikorwa.

Muri ubwo butumwa, Ban ki-Moon yagarutse ku ruhare rw’ubutumwa bubiba urwango n’amacakubiri, avuga ko Jenoside itahise iba ku buryo butunguranye ahubwo ko ari igikorwa cyatwaye igihe , kigategurwa bihagije.

Ati” Kimwe mu bimenyetso byayo ni isakazwa ry’ubutumwa bubiba urwango mu magambo y’abayobozi n’itangazamakuru.”

Umwe mu nshuti z’u Rwanda umaze imyaka ine yitabira umuhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Girmay Haile, ukomoka muri Erithrea, asanga ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite bwaravanye igihugu mu kaga kandi bugaha isomo amahanga.

Ati” Ni ubwa kane nitabiriye umuhango wo Kwibuka muri Ghana, navuga ko Abanyarwanda ari abantu bafite ishema ry’igihugu cyabo kandi baharanira kucyubaka. Ibyo bimpa ikizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.”

Abanyarwanda baba muri Ghana, muri uyu mwaka bibanze ku banyeshuri bo muri za kaminuza nk’abafatanyabikorwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bashoje umuhango wo Kwibuka bacana “Igishyito” n’urumuri mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside.

 

Comments

 
 
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli
Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli

Televiziyo y’Igihugu ya Tanzania, TBC, yirukanye abakozi bayo icyenda batangaje inkuru y’igihuha ivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashimye imiyoborere ya mugenzi we (...)

Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un
Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un

Itsinda ry’abasirikare ba kabuhariwe bagabye igitero cyahitanye Osama Bin Laden, wari umuyobozi wa Al-Qaeda, “Seal Team 6” rizitabira imyitozo ya gisirikare izahuza USA na Koreya y’Epfo muri uyu (...)

Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda
Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda

Abanyeshuri bane bo muri komini Busiga mu ntara ya Ngozi mu Burundi ku ya 5 Werurwe 2017 batawe muri yombi bajyanwa ahantu hatazwi bazira kuba baherutse gutemberera mu Rwanda. Radiyo RPA ivuga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.