Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Donald Trump abaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Umunyemari Donald Trump w’imyaka 70 y’amavuko abaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika asimbuye Barack Obama wasoje manda ye ya kabiri ari ku butegetsi.

Intsinzi y’uyu muherwe umaze imyaka myinshi mu bucuruzi yashimiye abamuteye ingabo mu bitugu mu mezi 18 bamaze biyamammaza muri Leta zose, anasaba abatamwishimiye guhindura imyumvire bakamwiyungaho kuko aje kubaka ataje gusenya.

Yanashimye byimazeyo Hillary Clinton bari bahanganye, nyuma y’uko na we amwoherereje ubutumwa bwo kwifatanya na we mu ntsinzi, icyizere agiriwe n’Abanyamerika muri rusange.

Yashimiye ababyeyi n’abandi bose bagize umuryango we ahamya ko bari mu bamufashije kugera aho ari kugeza ubu.

Arahamya ko nyuma y’imyaka ine ya manda ya mbere cyangwa iya kabiri nibishoboka Abanyamerika bazishimira ibyiza bagezeho ku bufatanye na Perezida ukunda igihugu kandi ucyifuriza ibyiza gusa.

Yagize ati "Dufite umushinga ukomeye cyane, tuzakuba ubukungu kabiri, kandi tuzakomeza kuzamura ubukungu. Nta nzozi na zimwe ziba nini, tugomba kubaka inzozi z’igihugu cyacu dukora imishinga ibyara inyungu."

Trump yashimangiye ko igihugu gikeneye gukira ibikomere by’amacakubiri, yizeza kuba Perezida w’Abanyamerika bose, bihabanye n’ibyo bamwe bibwira ko azangiza politiki y’ububanyi n’amahanga.

 

Comments

 
 
Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda
Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda

Abanyeshuri bane bo muri komini Busiga mu ntara ya Ngozi mu Burundi ku ya 5 Werurwe 2017 batawe muri yombi bajyanwa ahantu hatazwi bazira kuba baherutse gutemberera mu Rwanda. Radiyo RPA ivuga (...)

Umuvandimwe wa Barack Obama aramushinja gucurisha icyemezo cy’amavuko
Umuvandimwe wa Barack Obama aramushinja gucurisha icyemezo cy’amavuko

Malik Obama, yatangaje ko umuvandimwe we Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yacurishije icyangombwa cy’amavuko kugira ngo ahishe ko yavukiye muri Kenya. Mu gihe (...)

Nigeria: Abantu 7000 bahunze ibitero bya Boko Haram
Nigeria: Abantu 7000 bahunze ibitero bya Boko Haram

Abaturage babarirwa mu 7000 bari batuye hafi y’Umujyi wa Chibok mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria bahunze ibitero by’Umutwe w’Intagondwa wa Boko Haram muri iki cyumweru. Ikigo (...)

Nigeria iragaragaza ko irakariye Afurika y’Epfo
Nigeria iragaragaza ko irakariye Afurika y’Epfo

Ijambo ‘Xenophobia’ ntabwo byoroshye kuba wabona irindi ririsobanura mu Kinyarwanda ariko muri rusange bivuze ‘urwango ku banyamahanga’, urwango ruba rufitwe n’abaturage b’igihugu runaka. Muri ibi (...)

Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu
Zimbabwe: Bababajwe no kubona Mugabe arya ifiriti zo muri Amerika kandi yaraziciye mu gihugu

Abantu batandukanye bagaragaje uburakari batewe no kubona wa Zimbabwe Perezida Robert Mugabe afungura ifiriti zitwa Lays zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi aherutse kubuza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.