Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Congo: FDLR irashinjwa kwica abaturage basaga 17   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda uba mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urashinjwa kwica abantu basaga 17 ahitwa Bwito mu gace ka Rutshuru mu ijoro ryakeye.

Umuyobozi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yabwiye Radio Okapi ko abantu umunani biciwe ahitwa Kibanda ndetse n’inzu zibarirwa mu Magana zigatwikwa n’umutwe wa FDLR n’abambari bawo bitwa Nyatura.

Yavuze ko abaturage benshi bataye ingo bagahungira mu duce turimo umutekano. Hari hashize iminsi itatu abarwanyi b’aba Mai Mai bishe undi muntu mu gace ka Kibirizi ndetse n’abandi baturage batanu bishwe n’abitwaje intwaro mu gace ka Kashalira muri bilometero 20 uvuye i Kibirizi ku wa Gatandatu.



Kuri uwo munsi kandi abandi babiri basanzwe biciwe ahitwa Nyanzale, mu bishwe harimo umurwanyi wa Nyatura watwikiwe mu nzu.

Mu gace ka Rutshuru hakomeje kuvugwa umutekano muke ahanini uterwa n’abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe muri iyi minsi. Abaturage baho bavuga ko hari abasirikare n’abapolisi bake bikaba bitiza umurindi izo nyeshyamba.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare
Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yahaye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuba Umujyanama Mukuru we mu by’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, (special operations). Ikinyamakuru The Star (...)

USA: Trump yahaye umukwe we umwanya ukomeye mu buyobozi
USA: Trump yahaye umukwe we umwanya ukomeye mu buyobozi

Jared Kushner, umukwe wa Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe umujyanama wa Perezida wo ku rwego rwo hejuru. Kushner, umugabo wa Ivanka Trump, nta bunararibonye (...)

USA: Mu irahira rya Trump hazatangwa urumogi rw’ubuntu
USA: Mu irahira rya Trump hazatangwa urumogi rw’ubuntu

Amashyirahamwe y’abifuza ko urumogi rwemerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ku munsi w’irahira rya Donald Trump azatanga udupfunyika twarwo (boules) 4200 ku buntu. Urwo rumogi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.