Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Congo: Abantu 44 bamaze kugwa mu myigaragambyo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Abantu babarirwa muri 44 barimo abigaragambya 37 n’abapolisi 6 nibo bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana ko Perezida Kabila yongera kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Imyigaragambyo yatangiye ku wa mbere ubwo Komisiyo y’Amatora ya Congo yafashe umwanzuro wo gusubika amatora ya perezida ateganyijwe mu Gushyingo.

Abarwanya Kabila bavuze ko gusubika ayo matora ari uburyo bwo gushaka kugumisha Kabila ku butegetsi.

Kabila ntiyemerewe n’itegeko nshinga kwiyamamariza manda ya gatatu ariko we avuga ko niyiyamamaza nta tegeko azaba yishe.

Umuryango Human Rights Watch (HRW) uvuga ko abaguye mu myigaragambyo bashobora kwiyongera. Amashuri yafunzwe n’imodoka zitwara abagenzi zigahagarika ingendo.

Abantu benshi bapfuye mu ijoro ryakeye ubwo abapolisi batwikaga ibyicaro by’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UPDS, ndetse bakanatera ibiro by’andi mashyaka.

HRW ivuga ko abantu 20 baguye mu mvururu kuwa Mbere naho abandi 17 bagapfa ku wa Kabiri, benshi bapfaga barashweho na polisi.

Hari kandi n’abigaragambya bishe abapolisi, basahura amangazini menshi ndetse banatwika sitasiyo za polisi.

Leta ya Congo ihakana umubare w’abapfuye, ikavuga ko ari 17 igashinja Human Rights Watch gukabya.

Umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe na Leta, Felix Tshisekedi akaba umuhungu wa Etienne Tshisekedi we ahamya ko polisi iri kwica abantu umusubirizo.

Ati’Kuri ubu dufite mu biganza byacu abantu barindwi bapfuye , umwe waciwe ukuboko n’undi waciwe ukuguru. Hari n’abandi bakomeretse bari mu bitaro.”

Agahenge kagarutse mu mujyi wa Kinshasa ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, bivugwa ko abantu basaga 200 batawe muri yombi.

Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001 ubwo se yicwaga, manda ye izarangira mu Kuboza.

 

Comments

 
 
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’
Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Benshi bibasiye Umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump bamuziza ko yasomeye isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu ruhame. Ku wa Gatandatu, Melania ari kumwe n’umugabo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.