Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Centrafrique: Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe   

  Yanditswe na RNP
 4 April

 
 

Nyuma y’aho Simplice Sarandji abereye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, ubu Abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu nibo bahawe inshingano zo kumucungira umutekano.

Itsinda ry’abapolisi 140 b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi baba ab’Umuryango w’Abibumbye bari muri icyo gihugu ndetse n’abayobozi bakuru ba Centrafrique, baherutse koherezwa muri iki gihugu bafite izi nshingano. Ni bo ba mbere boherejweyo mu kwakira umwaka ushize, bakaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka.

JPEG - 107.8 kb
Polisi y’u Rwanda ni yo yagiriwe icyizere cyo kurinda Minisitiri w’Intebe

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Umuyobozi w’abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yagize ati:”Twahawe inshingano zo kurinda minisitiri w’intebe, tukaba tuzacunga umutekano we aho ari hose, haba aho akorera, mu ngendo ze nitwe tuzaba tumurinze ndetse no mu rugo iwe.”

Yakomeje avuga ati:” Iyi mirimo mishya ariko ntikuyeho gucunga umutekano w’abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye, yose tuzayifatanya.”

​Sarandji niwe wari uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida mushya wa Centrafrique Faustin Archange Touadera, akaba yaranabaye umuyobozi w’ibiro by’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Francois Bozize, mu gihe Touadera we yari Minisitiri w’Intebe.

JPEG - 117.2 kb

Izi nshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe ngo si nshya kuri bo kuko banarindaga Perezida Touadera igihe yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ubu akaba arindwa n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 450 muri Centrafrique, barimo amatsida abiri azwi nka Formed Police Units (FPUs), n’abandi 30 bakora akazi k’ubujyanama, bakanigisha abapolisi ba Centrafrique ibigendanye n’imikorere y’akazi kabo.



 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Uwarokotse impanuka y’indege y’abakinnyi bo muri Brazil yari ari gusoma Bibiliya
Uwarokotse impanuka y’indege y’abakinnyi bo muri Brazil yari ari gusoma Bibiliya

Umwe mu bakinnyi warokotse impanuka y’indege yari imutwaye na bagenzi be bakinira ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil, yaguyemo abantu 76 mu mpera z’ukwezi gushize, yari ari gusoma umurongo wa (...)

Saudi Arabia: 15 bakatiwe igihano cy’urupfu
Saudi Arabia: 15 bakatiwe igihano cy’urupfu

Ubutabera bw’igihugu cya Saudi Arabia, ku wa Kabiri bwakatiye abantu 15 igihano cy’urupfu nyuma y’uko bahamwe n’icyaha cy’ubutasi bakoreraga Iran. RFI ivuga ko abakatiwe bari mu bantu bagera kuri (...)

Ghana:  Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA
Ghana: Havumbuwe abatekamutwe bari bamaze imyaka 10 batanga ibyangombwa bya USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze kuvumbura abatekamutwe bashinze ambasade yayo baringa mu gihugu cya Ghana, bari bamaze imyaka icumi batanga viza, impamyabumenyi n’ibyangombwa byo (...)

RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano
RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano

Abagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), barasabira ibihano Abanyekongo 5 mu bashinzwe umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) baregwa uruhare mu (...)

Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja
Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja

Isiraheli ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati gifite abanzi benshi. Kubera iyi mpamvu, ubutegetsi bw’iki gihugu cy’Abayahudi buhora bwiteguye mu rwego rwo kwirinda ibitero by’abanzi. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.