Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda basabwe gukomeza imihigo   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi iri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafurika (MONUSCA) Gen. Roland Zamora, yahamagariye imitwe ibiri y’abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa gutera intambwe irushijeho besa imihigo nk’abo basimbuye.

Gen. Zamora yabahaye ubu butumwa ku italiki 30 Ukwakira igihe yahaga ikaze abapolisi b’u Rwanda 280 bagize imitwe ibiri ariyo Rwanda Formed Police Unit Two (RWAFPU2) na Protection Support Unit Two (PSU2), basimbuye bagenzi babo bangana nabo, mu minsi ishize.

Uyu muyobozi yakiriwe mu nkambi yabo n’umuyobozi w’umutwe wa PSU , Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.

JPEG - 115.3 kb
Gen. Roland Zamora azenguruka Abapolisi b’u Rwanda bamwakiraga ku birindiro byabo i Bangui

Ashimagiza uruhare, indangagaciro n’ubunyamwuga bw’abapolisi n’ingabo b’u Rwanda mu kugarura ituze, amahoro n’umutekano muri iki gihugu, uyu muyobozi w’agateganyo wa Polisi muri MINUSCA yagize ati:” Iyi myitwarire iduha isura y’insinzi, kandi igaragaza ubushake bw’u Rwanda ku mutekano mpuzamahanga.”

Gen. Zamora yagize ati “Iki ni igihugu gifite ubunararibonye kandi gikomeje kubugira ku makimbirane, mugomba guhora muri maso kandi mwiteguye kurinda abaturage ba Centrafurika ndetse namwe ubwanyu; mugomba kuba mwumva ibijyanye n’ubutumwa murimo ndetse n’aho murimo kubukorera.”

Yavuze ko imwe mu mbogamizi MINUSCA yahuye na yo, ari imyitwarire mibi ya bamwe mu bari mu butumwa bw’amahoro bagaragaweho n’ibyaha bifitanye isano n’ubusambanyi, ariko avuga ko bitaranzwe mu banyarwanda kuko bakomeje kubigendera kure.

Yasoje agira ati “Muri hano ku neza y’abaturage; abaturage ba Centrafurika, Loni n’igihugu cyanyu babategerejeho byinshi, abo mwasimbuye babaye intangarugero , bikaba ari na byo twiteze ko muzubakiraho icyazanira ineza abatuye iki gihugu cya Centrafurika.”

ACP Rugwizangoga yagaragaje kandi asobanura ubushake bafite mu kurangiza inshingano zabo yongeraho ko, gushyira imbere akazi kabo, imyitwarire myiza no gukorera hamwe biri mu byo bahawe nk’impamba mu mahugurwa babonye mbere y’ubu butumwa.

JPEG - 113 kb
ACP Barthelemy Rugwizangoga ni we wakiriye Gen. Roland Zamora ku birindiro bya Polisi y’u Rwanda
 

Comments

 
 
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli
Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli

Televiziyo y’Igihugu ya Tanzania, TBC, yirukanye abakozi bayo icyenda batangaje inkuru y’igihuha ivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashimye imiyoborere ya mugenzi we (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.