Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda barinze Papa Francis bambitswe imidari   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Abapolisi b’u Rwanda 448 bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrarica (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA) bacunze umutekano igihe Papa Francis yasuraga Centrafrique mu Gushyingo 2015, bakarinda Umukuru w’Igihugu Prof. Faustin Archange Touadera mu gihe cy’amatora bakanacunga umutekano wa Perezida w’u Bufaransa ubwo yasuraga iki gihugu bambitswe imidari y’ishimwe.

Aba bapolisi banacungira umutekano abaturage cyane cyane abo mu duce twa 3, 4, 5 n’aka 8 twa Bangui. Imidali bayambitswe mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu kugarura no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, Umuryango w’Abibumbye wabambitse imidari y’ishimwe.

Ikimenyetso cy'urwibutso bahawe kiragaragaza ikarita y'u Rwanda

Umuhango wo kubambika imidari wabaye tariki ya 26 Kanama mu murwa Mukuru wa Centrafrique Bangui, uyoborwa n’uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica Parfait Onanga Anyanga.

Witabiriwe n’Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrique(MINUSCA) Luis Miguel Carrilho, uhagarariye ingabo zagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu Lt. Gen. Balla Keita, Umuyobozi w’Umujyi wa Bangui Emile Gros-Raymond Nakombo, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Parfait Onanga Anyanga yashimiye abapolisi bambitswe imidari kubera ubwitange bagaragaje , anabasaba gukomeza gukora akazi kabo neza, no kugaragaza ubunyamwuga, gukunda igihugu no kuzuza neza inshingano zabo.

Uhagarariye ingabo zagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrique Lt. Gen. Balla Keita, yambika abapolisi b'u Rwanda imidali

Yavuze ati ’’Sinshidikanya ko ikinyabupfura cyanyu, ubunyamwuga no gukunda igihugu biva ku mateka mwanyuzemo, mukiremamo icyizere, byose biva ku buyobozi bwiza mufite mu gihugu cyanyu.

Luis Miguel Carrilho we yababwiye ko iyi midari bayihawe kubera imyitwarire myiza bagaragaje mu kazi kabo.

Yaravuze ati ’’Mwaranzwe n’indangagaciro z’umuryango w’abibumbye, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.’’

Uyoboye abapolisi b’u Rwanda muri iki gihugu ACP Gilbert R. Gumira yashimiye MINUSCA, bagenzi be baje kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Leta y’icyo gihugu n’abaturage bacyo kubera ubufasha babahaye kugira ngo buzuze inshingano zabo.

Yaravuze ati ’’Kugera ku nshingano zacu tubikesha gukorera hamwe n’ikinyabupfura biranga abapolisi b’u Rwanda ndetse n’imikoranire myiza dufitanye n’abandi baje kubungabunga amahoro hano ndetse n’abaturage ba Bangui.’’

Ibi birori byanaranzwe n’akarasisi k’abapolisi b’u Rwanda n’imbyino nyarwanda.

Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, agenzura abapolisi b'Abanyarwanda

 

Comments

 
 
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.