Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda baratoza abaturage irondo no gutanga amakuru   

  Yanditswe na Imvaho Nshya
 5 months ago

 
 

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni muri Centrafrique batangiye gutoza abaturage umuco wo gutanga amakuru no gukorana neza n’inzego z’umutekano mu baharanira kugira uruhare mu kubungabunga amahoro no kwicungira umutekano.

Ubuyobozi bw’umutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru no guherekeza ibikorwa bya Loni (FPU) ku bufatanye n’umutwe ushinzwe kurinda abaturage, ibikorwa remezo no kurinda umutekano ahahurirwa n’abantu benshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique (MINUSCA), basobanuriye abaturage amahirwe ari mu gutanga amakuru mu nama bagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gace ka munani (8ieme Arrondissement) mu murwa mukuru wa Bangui ku italiki ya 20 Ugushyingo.

Aka gace ni ko gaherereyemo ikigo cy’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu kakaba ari kamwe mu duce turangwamo ibyaha byinshi byiganjemo urugomo, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ubujura ndetse kakaba gakekwamo abaturage benshi batunze imbunda.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kujya inama uburyo byakemuka ariko cyane cyane bigizwemo uruhare rw’ibanze n’abaturage.

Atangiza iyo nama Umuyobozi wa PSU, ACP Balthelemy Rugwizangoga yibukije zimwe mu ngingo z’ibanze zikubiye muri manda ya MINUSCA cyane iyo kurinda abaturage no gufasha Leta bitoreye kugaba ububasha ku butaka bwose bw’igihugu no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

JPEG - 143.1 kb
Polisi y’u Rwanda yaganirije inzego z’ibanze ku gaciro k’irondo no gutanga anakuru

ACP Rugwizangoga yavuze ko ibyo byashoboka ari uko habayeho imibanire n’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abapolisi cyangwa ingabo za MINUSCA.

Yagize ati “Byazatuma abaturage bisanzura mu kuduha amakuru ku bitagenda cyangwa ibyahungabanya umutekano wanyu aho mutuye kandi mukagira uruhare mu kwicungira umutekano, tugafatanya cyangwa tugakora ibyo mudashoboye.”

ACP Rugwizangoga kandi, yabagiriye inama yo kureba uko bakwishyiriraho gahunda zo kwicungira umutekano bakora amarondo y’abaturage kandi bagasangira amakuru n’amarondo y’abapolisi ba MINUSCA ku cyo bakeka cyose cyahungabanya umutekano.

Uhagarariye ubuhuzabikorwa bwa FPU muri MONUSCA Suzan Arina, yababwiyeko agiye kuvugana na bamwe mu bapolisi ba MINUSCA kujya bagira inama zijyanye n’akazi abapolisi b’igihugu cyabo baba kuri Sitasiyo za Polisi muri ako gace, akaba yanabahaye nimero za telefoni bazajya bahamagaraho mu gihe bahuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose.

Abayobozi b’inzego z’ibanze, bishimiye kuba abapolisi b’u Rwanda bakambitse mu gace kabo, kuko imyitwarire yabo itanga icyizere ku mutekano wabo ari nayo mpamvu babatumiye ngo baganire ku bibazo byabo; nabo basezeranyije imibanire myiza ndetse n’ubufatanye mugihe cyose aba bapolisi bazahamara.

Bavuze kandi ko, kubera abo bapolisi bahari, bizeye ko ibibazo byiganjemo ubujura bumena amazu bubugarije, bukorwa n’insoresore ziri muri ako gace zitagira icyo zikora, bizakemuka nta kabuza kuberako bigiye gukurikiranwa n’abo bizeyeho ubushobozi.

Abayobozi bemeye ko bazajya batanga amakuru ku cyabangamira umutekano wabo kandi ko bagiye gushyira hamwe abantu bashinzwe kuyobora urubyiruko mu gutekereza udushinga tubyara inyungu bakadushyikiriza ababishinzwe muri MINUSCA kugirango babashakire inkunga.

 

Comments

 
 
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shenyang n’umujyi uri mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.