Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

CAR: Umujyanama wa Loni mu bya polisi yasuye abapolisi b’u Rwanda (Amafoto)   

  Yanditswe na RNP
 August 2016

 
 

Umujyanama wungirije mu bya gipolisi mu Muryango w’Abibumbye Shaowen Yang, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda(RWAFPU) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centrafrica (United Nations Stabilisation Mission in Central African Republic -MINUSCA) aho bakambitse mu murwa mukuru Bangui.

Uruzinduko rwa Yang n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ayoboye, ruri muri gahunda yo guhuriza hamwe abagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu baturutse mu bihugu bitandukanye, no kubasaba gukomeza gukorera hamwe ndetse no gufasha mu kubaka ubushobozi bwa Polisi ya Centrafrica.

Uru ruzinduko rwaranzwe n’imyiyereko yakozwe na Polisi z’ibihugu 5 biri kugarura no kubungabunga amahoro mu murwa mukuru Bangui, ndetse na Polisi y’iki gihugu.

Mu bari bahari harimo umuyobozi mukuru wa Polisi ya centrafrica, Euphrem Gosta, umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu Luis Miguel Carrilho, n’abayoboye Polisi z’ibihugu byaje kubungabunga amahoro muri Centrafrica.

Imyiyereko yabaye yerekanaga uko Polisi zikorera muri iki gihugu zishobora guhosha imyigaragambyo no kugarura amahoro mu bihe by’umutekano mucye, ndetse no mu mikwabu idasanzwe.

Yang yashimiye abo bapolisi kubera ubunyamwuga buhambaye, imikorere myiza, gukorera hamwe n’imikoranire myiza aba bapolisi bagaragaje.

Yabasabye gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano mu baturage ba Centrafrica.

Mu ijambo rye, Luis Miguel Carrilho yashimiye Polisi zose ziri muri Centrafrica kubera disipuline no gukorera hamwe bibaranga mu kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrica, abasaba gukomeza iyo disipuline no kubahiriza amahame y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya centrafrica, Euphrem Gosta, we yibanze ku bushake bw’igihugu cye mu kubaka ubushobozi, ubunyamwuga n’igipolisi gikomeye kandi gishobora guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye.

Ukuriye abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrica Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert Gumira ari nawe wakiriye izi ntumwa, mu ijambo rye yerekanye uko umutekano uhagaze, ubushobozi bafite mu kubungabunga umutekano aho bashinzwe kuwubungabunga, imirimo bashinzwe ya buri munsi n’ibyo bamaze kugeraho mu kubungabunga umutekano kugeza ubu.

 

Comments

 
 
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze
Kirehe:Batewe impungenge n’utukoko twibasiye amasaka bahinze

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bakabona umuti w’udukoko twibasiye amasaka bahinze, kuko ari kumera yagera hejuru (...)

Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki
Gambia : Perezida Barrow yarekuye imfungwa za politiki

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yatanze amabwiriza yo kurekura imfungwa zose zari muri gereza zitaraburanye kubera igitugu cya Yahya Jammeh. Mu ijambo yavuze ku wa Gatandatu w’icyumweru (...)

Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’
Umugore wa Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Benshi bibasiye Umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump bamuziza ko yasomeye isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu ruhame. Ku wa Gatandatu, Melania ari kumwe n’umugabo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.