Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Canada: Umunyarwanda arashinjwa gufata abana ku ngufu   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 May 2016

 
 

Ismail Mbonigaba, wigeze kuba umwanditsi mukuru mu kinyamakuru Umuseso, ku ya 5 Nyakanga 2016 azitaba urukiko rw’ahitwa Saint-Joseph-de-Beauce muri Canada ashinjwa gufata ku ngufu abakobwa batatu.

Mbonigaba, w’imyaka 44, utuye mu mujyi wa Quebec ashinjwa ibyaha birindwi bijyanye no gufata ku ngufu, yakoze hagati ya 2012 na 2014 nk’uko The New Times ibitangaza.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko akurikiranweho n’ibirego bijyanye n’ubujura bukorewe kuri internet. Ubwo yakoraga ibyo byaha yari umukorerabushake w’umuryango Alpha Bellechasse.

Uwo muryango wahise umuhagarika mu kazi kugeza igihe ukuri ku byo ashinjwa kuzagira ahagaragara.

Mbonigaba yahoze ari umwanditsi mukuru mu kigo cy’itangazamakuru, “Rwanda Independent Media Group,’ ari nacyo cyandikaga ikinyamakuru Umuseso.

Uyu mugabo ari kandi mu bashinze ishyaka Rwanda Dream Initiative rirwanya Leta y’u Rwanda rya Faustin Twagiramungu.

 

Comments

 
 
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside

Nyirarukundo Herniette, umwe mu Banyarwanda barotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Indiana, yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside. Mu (...)

Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA
Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA

Koreya ya Ruguru yaburiye ibihugu bya Aziya yo mu majyepfo y’Uburasirazuba ko bishobora kuzasigwa iheruheru n’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi mu gihe bidafatanyije kurwanya Leta Zunze Ubumwe za (...)

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.