Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Burundi: Willy Nyamitwe yarokotse urupfu   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 1 month ago

 
 

Umuyobozi ukuriye ishami ry’itumanaho muri Perezidansi ya Leta y’u Burundi, Willy Nyamitwe, yarokotse igitero cy’abashakaga kumwica ku wa mbere tariki 28 Uguahyingo.

Amakuru dukesha BBC agaragaza ko abantu batazwi bagerageje kumurasa ageze hafi yo mu rugo ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa mbere ariko ararusimbuka, umwe mu bari bashinzwe kumurinda ahita yicwa.

JPEG - 54.8 kb
Willy Nyamiwe yashimiye amamwihanganishije bakanamwifuriza gukira vuba

Umuvandimwe wa Willy Nyamitwe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Alain-Aimé Nyamitwe, yagize ati “Ndashimira Imana iriho kuba yarinze umuvandimwe wanjye Willy Nyamitwe mu ijoro akaba yarokotse ubundi bwicanyi. Amashimwe yose ni ayawe Mana!”

BBC ikomeza ivuga ko abitwaje intwaro babanje kurasa amasasu nyuma bagatera ibisasu mu modoka ye ariko akabirokoka. Willy Nyamitwe yakomeretse ku kuboko, ariko umwe mu bacungera umutekano we yahise apfa, n’undi arakomereka.

Ku rubuga rwa Twitter, Nyamitwe yashimiye abamwihanganishije. Abashinzwe umutekano bazindutse basaka agace ka Kajaga kuri uyu wa kabiri bagerageza gushaka abagize uruhare muri iki gitero.

Amakuru aturuka muri Polisi y’u Burundi agaragaza ko nyuma y’iki gitero hahise hatorwa ibisasu bitatu bitaturitse .

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.