Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Burundi: Polisi yarashe ku banyeshuri hapfa umumotari   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Inzego z’umutekano zo mu Burundi ku wa kabiri zarashe ku abanyeshuri bigaragambyaga basaba ko bagenzi babo bafungiwe gushushanya ku ifoto ya Perezida Pierre Nkurunziza bafungurwa.

Aba banyeshuri barashweho bagenda mu mihanda ya Bujumbura, babiri barakomereka naho umumotari wari aho hafi arapfa.

Polisi yahise ita muri yombi benshi muri bo, nyuma haje kurekurwa bake. Abandi batanu bafite imyaka iri hagati ya 19 na 20 baracyafunzwe. Bashinjwa gutuka umukuru w’igihugu. Bashobora gufungwa imyaka itanu baramutse bahamwe n’icyaha.

JPEG - 30.8 kb
Ifoto ya Perezida Nkurunziza abanyeshuri bangije

Mu ntangiriro z’uku kwezi, guverinoma y’u Burundi yataye muri yombi abanyeshuri 11 barimo n’abataruzuza imyaka y’ubukure muri komini Muramvya , bashinjwa gushushanya no kwandika amagambo atuka Perezida Pierre Nkurunziza .

Mu kwezi gushize, abanyeshuri barenga 300 bafite imyaka iri hagati ya 14 na 16 birukanwe mu mashuri mu gace ka Ruziba nabo bazizwa iryo kosa.

 

Comments

 
 
Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”
Papa Francis ati ‘Umukirisitu w’indyarya arutwa n’uhakana ko Imana ibaho”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yanenze bamwe mu bayoboke b’idini rye birirwa baririmba ko ari abakirisitu ariko bagakora ibibi avuga ko barutwa n’abahakana ko Imana ibaho. Mu isomo (...)

USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye
USA: Trump yavanyeho itegeko rigenera abafite ibitsina bibiri ubwiherero bwihariye

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bwavanyeho itegeko ryemerera abanyeshuri bafite ibitsina bibiri, cyangwa abafite imyitwarire idasa n’iy’igitsina bavukanye (...)

U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump
U Bwongereza: Abadepite bagiye impaka ku ruzinduko rwa Donald Trump

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagiye impaka ku rugendo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagirira mu gihugu cyabo mu minsi mike iri imbere. CNN ivuga ko (...)

Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi
Libya: Hatoraguwe imibiri y’abimukira basaga 70 bashakaga kujya i Burayi

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix-Rouge kuri uyu wa Kabiri watangaje ko watoraguye imibiri y’abimukira 74 bapfuye barohamye ubwo bashakaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya (...)

Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza
Zimbabwe: Robert Mugabe yujuje imyaka 93, ashimangira ko azongera kwiyamamaza

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, avuga ko aziyamamaza mu matora y’imukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha. Mu kiganiro yagiranye na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.