Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Burundi: Hafi y’umupaka w’u Rwanda haravugwa imyitozo y’Imbonerakure n’Interahamwe   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 April 2016

 
 

Abaturage bo muri komini ya Busoni mu ntara ya Kirundo bavuga ko mu ishyamba rya Yanza habera imyitozo ya gisirikare y’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, “Imbonerakure” n’abandi bantu bikekwako ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR, "Interahamwe".

Radiyo RPA ivuga ko abo baturage bataka kugirirwa nabi n’abari muri iyo myitozo babashinja gutunga imbunda.

Bivugwa ko iyo myitozo imaze amezi abiri itangiye; uretse mu ishyamba rya Yanza, inabera mu rugo rw’uwitwa Mayonzi.

Umwe mu baturage ati ”Imyitozo itangira mu ma saa moya n’igice z’umugoroba mu ishyamba rya Yanza no kwa Mayonzi, umwe mu bayobozi b’ishyaka rri ku butegetsi mu ntara ya Kirundo.”

JPEG - 279.4 kb
Ishyamba rya Yanza rivugwamo imyitozo ya gisirikare y’Imbonerakure n’Interahamwe

RPA ivuga ko nyuma y’imyitozo, bamwe mu “Mbonerakure” bajya mu duce baba boherejwemo. Ikomeza ivuga ko “Interahamwe” zo zitigaragaza ariko ko ari zo ziha imyitozo Imbonerakure.

Abaturiye ishyamba rya Yanza bahamya ko bazi neza bamwe mu bayobozi batanga iyo myitozo, bati “ Ni komiseri witwa Muvunyi, uwahoze ari depite witwa Nzigamasabo bakunda kwita ‘Gihahe’, abahoze mu nyeshyamba za CNDD FDD n’abayobozi b’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi muri Kirundo.”

Undi nawe avuga ko umuyobozi wa zone ya Gatetemuri komini Busoni witwa Vital yaba yarasaranganyije amacumu n’imyambi n’ibindi bikoresho mu Mbonerakure.

Abaturage b’i Kirundo baturiye umupaka w’u Burundi n’u Rwanda bataka kugirirwa nabi bashinjwa gutunga imbunda. Bamwe muri bo barahunze ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko bahunda inzara, badahunga umutekano muke. Basaba ko iyo myitozo ihagaragara bakagarukana umutekano n’amahoro.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare
Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yahaye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuba Umujyanama Mukuru we mu by’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, (special operations). Ikinyamakuru The Star (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.