Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Burundi: Abanyeshuri bane b’Abanyarwanda batawe muri yombi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Abasore bane b’Abanyarwanda biga mu Burundi batawe muri yombi ku wa Kabiri ku ya 26 Nyakanga 2016.

Abatawe muri yombi ni Protais Ndagijimana, Joseph Hitimana, Matthias Mbarushimana n’uwitwa Joachim.

Abatangabuhamya baganiriye na Radiyo RPA, bavuga ko abo batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, SNR, rushaka gufata undi Munyarwanda utaramenyekana.

Bavuga ko abo banyeshuri bafashwe bagiye aho bataha muri karitsiye ya Rubuye. Bati” bahise burizwa mu modoka bajyanwa ahantu tutazi mu modoka ya SNR.

JPEG - 62.9 kb
Abaturage ba Ngozi bavuga ko bahiye ubwoba

Abari bahari kandi bemeza ko umuntu washakishwaga yari yamaze kumenya ko ari guhigwa akagaruka mu Rwanda.

Abasore bafashwe bakoraga muri resitora yitwa Goshen mu mujyi wa Ngozi mu gihe batabaga bari kwiga.

Abatuye uwo mujyi bavuga ko batewe impungenge n’iryo tabwa muri yombi, bati” Bazize ubwenegihugu bwabo!”

Bongeraho ko nyir’iyo resitora nawe w’Umunyarwanda yaterwaga ubwoba bamubwira ko resitora ye ishobora gufungwa.

Aba baturage kandi bafite ubwoba baterwa n’abantu batazi bakomeje kwiyongera mu mujyi wa Ngozi, bagakeka ko ari abakorera SNR baje kubaneka.

RPA ivuga ko polisi yo itangaza ko abo Banyarwanda bane bafashwe ngo bakorweho iperereza niba batari mu itsinda ry’abagamije guhungabanya umutekano.

 

Comments

 
 
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, (...)

USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.