Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Brezil: Amabandi yarashe kajugujugu ya Polisi irahanuka hapfa bane   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Abapolisi bane ba Leta ya Brezil bishwe n’indege barimo hejuru y’Umujyi wa Rio de Janerio yarasiwe neza neza ahazwi igico cy’amabandi, ahitwa God Favela.

BBC yatangaje ko mu mashusho adasanzwe y’impanuka ifitiye kopi, humvikana urusaku rw’imbunda mbere y’uko kajugujugu igwa nk’ibuye iva mu kirere, habuze gato ngo yikubite mu muhanda mugari.

Polisi yavuze ko iyo kajugujugu yari irimo guha ubufasha ibikorwa bya polisi byahigaga amabandi akorera mu gace kazengurutse umujyi nyir’izina. Mbere ngo habanje kuba indi mirwano hagati ya polisi n’agatsiko k’amabandi.

JPEG - 100 kb
Kajugujugu yahanutse nyuma yo kuraswa n’amabandi

Abazimya umuriro bavanye imirambo y’abaapfuye ahabereye impanuka yanagaragaraga iri gucumba umwotsi. Umuvugizi wa polisi yavuze ko abashinzwe iby’iperereza bari kugenzura ngo bamenye impamvu yateye impanuka.

Bivugwa ko atari ubwa mbere bibaye muri uyu mujyi uherutse no kwakira amarushanwa ya Olempike mu mwaka wa 2016.

Mu mwaka wa 2009, abacuruza ibiyobyabwenge barashe kajugujugu ya polisi, bituma iturika ihanukira ku kibuga cy’umupira w’amaguru, abapilote babiri barapfa.

Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, ibikorwa by’urugomo bivamo ubwicanyi byariyongereye i Rio nyuma ya gahunda ya 2010 yananiwe kurandura amabandi akorera aho muri Favela, hacururizwa ibiyobyabwenge.

Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri mu mwaka wa 2016 habonentse impfu 3 649 muri icyo gihugu, ubwiyongere buri ku kigero cya 18% ugereranyije n’umwaka ushize.

 

Comments

 
 
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside
USA: Nyirarukundo yanditse igitabo “Carrying Devine” kivuga kuri Jenoside

Nyirarukundo Herniette, umwe mu Banyarwanda barotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Indiana, yanditse igitabo kivuga kuri Jenoside. Mu (...)

Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA
Koreya ya Ruguru yasabye ibihugu bya Aziya kuyifasha kurwanya USA

Koreya ya Ruguru yaburiye ibihugu bya Aziya yo mu majyepfo y’Uburasirazuba ko bishobora kuzasigwa iheruheru n’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi mu gihe bidafatanyije kurwanya Leta Zunze Ubumwe za (...)

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo (...)

Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.