Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Boko Haram yahawe umuyobozi mushya   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Umutwe w’intagondwa wa Leta ya Kiyisilamu (ISIS), watangaje ko ishami ryawo muri Afurika y’Uburengerazuba, ‘Boko Haram’ rifite umuyobozi mushya.

Mu kinyamakuru cya ISIS gisohoka buri cyumweru kitwa Al-Naba, Abu Musab al-Barnawi, wari usanzwe ari umuvugizi wa Boko Haram niwe wagaragajwe nk’umuyobozi wayo mushya.

ISIS ntivuga icyo uwahoze ayobora uyu mutwe ufite ibirindiro muri Nigeria, Abubakar Shekau yabaye.

Aherukwa muri Kanama mu mwaka ushize avuga ko akiri muzima kandi atarasimbuzwa. Ibi byanashimangiwe n’ubutumwa bw’Amashusho bwasohowe na ISIS muri Mata uyu mwaka.

JPEG - 22.1 kb
Kuva mu ntangiriro za 2015, Barnawi yari umuvugizi wa Boko Haram

Boko Haram iracyarwanira guhirika leta ya Nigeria nubwo yatakaje igice kinini yari yarigaruriye. Ibitero byayo byateje umutekano muke bisiga abantu 20 000 bapfuye cyane cyane mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.

BBC ivuga ko Barnawi yavuze ko Boko Haram ikomeje kuba umutwe utinyitse kandi ko yatoranyije abarwanyi bashya.

Uyu mugabo yatangaje ko uyu mutwe urwana n’abahakanyi b’idini ya Islam bo mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba.

Nta byinshi bizwi kuri uyu Abu Mus’ab al-Barnawi, wakunze gutangazwa kuva mu 2015 nk’umuvugizi wa Boko Haram, igihe cyose amashusho ntiyagaragaza isura ye. Imvugo ye yumvikana nk’ituje mu gihe uwo asimbuye Abubakar Shekau yavugaga mu rurimi rw’igi Hausa ari hanze kandi akikijwe n’abarwanyi.

JPEG - 36.2 kb
Abubakar Shekau wari usanzwe ari umuyobozi wa Boko Haram

Barnawi yavuze ko imijyi yose yari imaze iminsi yarigize akaraha kajyahe ku mutwe ayoboye igiye guhura n’ibyago.

Umutwe wa Boko Haram washinzwe mu 2002 ugamije kurwanya uburezi bw’abazungu (Abanyaburayi na Amerika), utangiza ibitero mu 2009.

Uretse abababarirwa mu bihumbi umaze guhitana, wanashimuse benshi barimo n’abakobwa b’abanyeshuri basaga 200.

 

Comments

 
 
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda
Leta ya Kiyisilamu iteganya kwiyunga na Al Qaeda

Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, ISIS, watangiye ibiganiro byo kwiyunga na Al Qaeda nyuma y’uko ikomeje gutsindwa mu ntambara mu mijyi itandukanye irimo uwa Mosul muri Iraq. Visi-Perezida wa Iraq, (...)

Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu
Uwa Gatanu Mutagatifu: Babambwe n’imisumari nyayo bibuka ububabare bwa Yezu

Mu gihe hirya no hino ku Isi abakirisitu bizihije umunsi wa wa Gatanu Mutagatifu, mu gihugu cya Philippines, bamwe babambwe ku musaraba n’imisumari. Imisumari bakoresheje bamubamba ni iya (...)

Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare
Koreya ya Ruguru, itumvikana na USA, yerekanye ingufu zayo za gisirikare

Koreya ya Ruguru yerekanye ububasha bwayo bwa gisirikare mu murwa mukuru Pyongyang kuri uyu wa Gatandatu ubwo yizihizaga ‘Umunsi w’Izuba.” Ni mu gihe hatutumba umwuka mubi hagati y’icyo gihugu na (...)

USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe
USA: Umuyisilamukazi wa mbere wabaye umucamanza mukuru yishwe

Sheila Abdus-Salaam, umugore wabaye umucamanza wa mbere w’Umuyisilamu mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwe yarapfuye ku wa Gatatu mu mugezi wa Hudson uri mu mujyi wa New York. (...)

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shenyang n’umujyi uri mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.