Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Amb. Rugwabiza yashyikirije Ban Ki-Moon impapuro zo guhagararira u Rwanda   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 2 months ago

 
 

Ambasaderi Rugwabiza Valentine yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon impapuro zisaba guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), tariki ya 12 Ugushyingo 2016.

Inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Loni, Amb. Rugwabiza yazihawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM), mu gihe inshingano z’iyo minisiteri zimuriwe muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igirwa MINEACOM, nk’uko byagaragaye mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryerekena abagize Guverinoma bashyizweho na Perezida wa Repubulika tariki ya 04 Ukwakira 2016 ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015.

JPEG - 453.6 kb
Ban Ki-Moon yakira Ambasaderi Rugwabiza Valentine nk’uhagarariye u Rwanda muri Loni

Perezida Kagame nyuma y’aho yasobanuye ko Amb. Rugwabiza wimuriye imirimo ye muri Ambasade y’u Rwanda i New York, bidakuyeho ko akiri umwe mu bagize Guverinoma, yongeraho ko igihe Guverinoma iteranye ari mu Rwanda adahejwe agomba kwitabira.

Ambasaderi Rugwabiza yahawe izo nshingano asimbuye kuri uwo mwanya Amb. Gasana Richard Eugene wari usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Loni.

Abandi bahagarariye ibihugu byabo bashyikirije Ban Ki-Moon impapuro zo guhagararirwa muri Loni ni Amb. Mauro Vieira wa Repubulika ya Brazil na Amb. Yusuf Garad Omar wa Repubulika ya Somalia nk’uko bigaragara ku rukuta rw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon, ku rukuta rwe rwa Twitter.

Perezida Kagame Paul yemeje kandi ko Bakuramutsa Feza aba Umujyanama ku rwego rwa Minisitiri muri Ambasade y’u Rwanda i New York.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare
Perezida Museveni yagize umuhungu we umujyanama wihariye mu bya gisirikare

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yahaye umuhungu we Muhoozi Kainerugaba inshingano zo kuba Umujyanama Mukuru we mu by’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, (special operations). Ikinyamakuru The Star (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.