Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Amb. Kabale yibukije u Bufaransa ko hari abakoze Jenoside bakibwidegembyamo   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa , Jacques Kabale yasabye Leta y’icyo gihugu kohereza mu Rwanda abantu basaga 30 bakidegembya muri icyo gihugu kandi bashinjwa ibyaha bya Jenoside.

Mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa Kane ku ya 7 Mata 2016 mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, hashyizwe ibuye ry’urwibutso mu rwego rwo kubaha abazize iyo Jenoside no gusigasira amateka.

Iryo buye, ryamuritswe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo na Ambasaderi Jacques Kabale, riherereye mu karere ka 13 muri parike ya Choisy.

Muri uwo muhango, Ambasaderi Kabale yibukije ko hari benshi bagize uruhare mu gutegura no kuyobora Jenoside bakidegembya muri icyo gihugu.

Ati “ Ni Abantu bayoboye Jenoside bari mu Bufaransa. Batanze amategeko yo kwica Abatutsi . U Rwanda rurabasaba kugira ngo baburanishwe ku byaha bakoze.”

JPEG - 139.3 kb
Ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyashyizwe i Paris

U Bufaransa bwagiye buvugwaho kenshi kugira uruhare muri Jenoside, aho bwateye inkunga y’intwaro n’imyitozo Interahamwe, bugakingira ikibaba abakoze Jenoside bagahungishwa.

Kugeza n’ubu icyo gihugu kiracyagaragaza ugupfobya Jenoside, kwinangira kuburanisha no kohereza mu Rwanda abashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibuye ryashyizwe mu Mujyi wa Paris rifite akamaro

Abarokotse Jenoside baba mu Bufaransa basanga ibuye rizabafasha kwibuka ndetse rikanereka buri mugenzi unyuze muri parike ryashyizwemo ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.

Umwe muri bo waganiriye na RFI, Jane Karigirwa, yavuze ko yari afite imyaka 17 ubwo umuryango we hafi ya wose wicwaga. Yifuza ko iryo buye rizatuma buri wese uribonye agira amatsiko yo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati” Icyo nifuza ni uko rizatuma abatazi amateka ya Jenoside bagira amatsiko yo kuyamenya ndetse byaba byiza bakanayamenyesha n’abandi.”

JPEG - 73.3 kb
Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 22 mu mujyi wa Paris

Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo nawe asanga iryo buye rifitiye akamaro umujyi ayoboye.

Ati” Uyu mujyi uba ushaka gusiga ibimenyetso by’amateka yawuranze kandi Jenoside yakorewe Abatutsi nayo iri mu byaturanze.”

Iryo buye ry’urwibutso ni irya kabiri rishyizwe mu mujyi wa Paris. Hari irindi rimaze imyaka ibiri ryubatswe mu irimbi ryitiwe Pere-Lachaise.

 

Comments

 
 
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un

Koreya ya Ruguru yatangaje ko ishobora gushoza intambara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera Senateri John McCain watutse Perezida wayo, Kim Jong Un. McCain yavuze kuri Perezida Kim Jong (...)

U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, (...)

USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.