Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bizihije umunsi wo kwibohora   

  Yanditswe na RNP
 July 2016

 
 

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Centre Afrique bifatanyije n’abanyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku ya 4 Nyakanga.

Ibi birori byabereye mu gace kitwa SOCATEL, aho abasirikare b’u Rwanda bakambitse muri icyo gihugu byitabirwa n’abapolisi b’u Rwanda nabo bariyo.

Ibyo birori byitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye ba Centre Afrique barimo Minisitiri w’intebe Simplice Serandji, abayobozi b’ Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centre Afrique (MINUSCA), barimo ukuriye Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye Alioune Sene, umuyobozi wungirije w’ingabo ziri muri Centre Afrique Gen. Sadiki Traore, Komiseri wa Polisi Com Luis Carrhilo, n’abandi.



Abanyarwanda baba mu murwa mukuru Bangui nabo bari bitabiriye uwo muhango.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’intebe Serandji yavuze ko amateka yaranze u Rwanda ajya gusa nay’igihugu cye.

Yagize ati:”Ndashaka gufatira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubohora igihugu cyabo, natwe abaturage bacu bakaba bagomba gufatira ku Rwanda mu kugera ku bwiyunge.”

Yanashimiye Leta y’u Rwanda kubera ubufasha itanga mu kubungabunga amahoro ku isi muri rusange, no muri Centre Afrique by’umwihariko, anashimira abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centre Afrique (MINUSCA) kubera uko batunganya akazi kabo, ubunyamwuga, ubushake ndetse n’ikinyabupfura bagaragaza mu kazi.



Ukuriye abapolisi b’u Rwanda muri Centre Afrique Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yabwiye abari aho inzira u Rwanda rwanyuzemo ngo rwibohore, naho Col Frederic Itangayenda wo mu ngabo z’u Rwanda ziriyo asobanura ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 22 rwibohoye.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.