Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Abanzi ba Isiraheli bayitera guhora iryamiye amajanja   

  Yanditswe na KAYIRA ETIENNE
 3 months ago

 
 

Isiraheli ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati gifite abanzi benshi. Kubera iyi mpamvu, ubutegetsi bw’iki gihugu cy’Abayahudi buhora bwiteguye mu rwego rwo kwirinda ibitero by’abanzi.

Ku wa 27 Ugushyingo, ingabo za Isiraheli zatangaje ko zishe abarwanyi 4 bo mu mutwe w’abaharanira Leta ya kiyisilamu ku isi EI(Etat islamique).

Abo barwanyi biciwe mu gace ka Golan, agace kabarizwa ku butaka bw’igihugu cya Siriya ariko kagenzurwa na Isiraheli kuva kera kose. Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa yakurikiranye iby’iyi nkuru igira iti “Abo barwanyi ba EI nibo bagabye ibitero ku Bisiraheli batuye muri Golan, bituma ingabo z’iki gihugu zibarasa zitababariye zibicamo abagera kuri bane”.

Kuva Isiraheli yigarurira aka gace ka Golan uhereye mu mwaka wa 1967, ngo ni bwo bwa mbere abanzi bagabye igitero ku basirikare babo ku mugaragaro. Ubundi wasangaga batega nk’igisasu cyangwa bakaba barasa ku bantu bagahita bahunga batarwanye.

Ku busesenguzi bwa Leta ya Isiraheli, iki gitero cy’abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu mu gace ka Golan, kigaragaza neza ko imirwano ya Siriya igenda ikwirakwira no mu bice itageramo. Ni muri urwo rwego Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benyamin Netanyahu ngo yashimiye cyane ingabo z’igihugu cye uburyo zivunnye umwanzi zitazuyaje.

Ari mu nama ya Guverinoma iterana buri munsi nk’uko bisanzwe, Netanyahu yagize ati “Ndashimira cyane Ingabo z’igihugu cyacu kuko zihora ziri maso mu majyaruguru. Nta na rimwe tuzemera ko abarwanyi b’umutwe wa Leta ya kiyisilamu bavogera imipaka yacu bitwaje intambara barwanira muri Siriya”.

Akenshi imisozi ya Golan, igwamo ibisasu biraswa bivuye muri Siriya ariko ngo bitandukanye cyane n’igitero cy’ejo bundi ku cyumweru aho abarwanyi EI barwanyije abasirikare ba Isiraheli ku mugaragaro.

Umunyamakuru wa RFI ukorera i Yerusalemu Michel Paul, yamenyesheje ko Umuvugizi w’Ingabo za Isiraheli yabatangarije ko nta musirikare w’igihugu cye wapfiriye muri iyo mirwano yabereye i Golan cyangwa ngo akomereke.

Mu cyumweru gishize na none, Isiraheli yibasiwe n’inkongi y’umuriro yadukiriye agace ko mu gihugu rwagati uhereye ku wa Kane kugeza ku munsi w’icyumweru bakirimo kuwuzimya hifashishijwe indege.

Abisiraheli batuye aho hibasiwe n’inkongi y’umuriro, ntibatinya kuvuga ko byakozwe n’abanzi babo b’Abanyapalestina. Miri Maoz-Ovadia, umuvugizi wo muri iyo midugudu bita iya gikoloni yibasiwe n’umuriro yatangaje ko nta gihamya barabona ko iyo nkongi yaba yatewe n’abagizi ba nabi.

Gusa, iyo nkongi ngo yatwitse amazu yubakishije ibiti agera 18 ariko nta muntu wapfiriyemo. Mu rwego rwo gukora iperereza ryo gushaka kumenya abakongeje uwo muriro, nibura ubutegetsi bwari bumaze guta muri yombi Abanyapalestina 23 bakekwa muri ubwo bugizi bwa nabi. Kubera kugwiza abanzi, Isiraheli ihora iryamiye amajanja kandi ngo ntijenjeka mu kwihora abagerageza kuyitera.

 

Comments

 
 
Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli
Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli

Televiziyo y’Igihugu ya Tanzania, TBC, yirukanye abakozi bayo icyenda batangaje inkuru y’igihuha ivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashimye imiyoborere ya mugenzi we (...)

Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un
Koreya: Abakomando ba USA bishe Bin Laden bazitabira imyitozo yo guhirika Kim Jong Un

Itsinda ry’abasirikare ba kabuhariwe bagabye igitero cyahitanye Osama Bin Laden, wari umuyobozi wa Al-Qaeda, “Seal Team 6” rizitabira imyitozo ya gisirikare izahuza USA na Koreya y’Epfo muri uyu (...)

Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda
Burundi: Abanyeshuri 4 batawe muri yombi bazira gutemberera mu Rwanda

Abanyeshuri bane bo muri komini Busiga mu ntara ya Ngozi mu Burundi ku ya 5 Werurwe 2017 batawe muri yombi bajyanwa ahantu hatazwi bazira kuba baherutse gutemberera mu Rwanda. Radiyo RPA ivuga (...)

Umuvandimwe wa Barack Obama aramushinja gucurisha icyemezo cy’amavuko
Umuvandimwe wa Barack Obama aramushinja gucurisha icyemezo cy’amavuko

Malik Obama, yatangaje ko umuvandimwe we Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yacurishije icyangombwa cy’amavuko kugira ngo ahishe ko yavukiye muri Kenya. Mu gihe (...)

Nigeria: Abantu 7000 bahunze ibitero bya Boko Haram
Nigeria: Abantu 7000 bahunze ibitero bya Boko Haram

Abaturage babarirwa mu 7000 bari batuye hafi y’Umujyi wa Chibok mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria bahunze ibitero by’Umutwe w’Intagondwa wa Boko Haram muri iki cyumweru. Ikigo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.