Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Abanyarwanda na perezida Magufuli barahatanira igihembo mpuzamahanga   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Abaturage b’u Rwanda muri rusange na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli barahatanira igihembo cy’umuntu w’umwaka muri Afurika gitangwa n’ikinyamakuru Forbes (2016 Forbes Africa Person of the Year).

Ni igihembo gihabwa abantu b’indashyikirwa gitangwa hagendewe ku matora y’abasomyi ba Forbes Magazine. Icy’uyu mwaka kizatangirwa mu mujyi wa Nairobi muri Kenya ku ya 17 Ugushyingo.

Iki kinyamakuru cyatoranyije abantu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byakorewe ku mugabane wa Afurika muri uyu mwaka.

Batanu bazatoranywamo uhabwa igihembo ni John Magufuli, perezida wa Tanzania kubera yagize uruhare rukomeye yagize mu kuzamura ubukungu bw’igihugu cye, abaturage b’u Rwanda kubera uburyo igihugu cyivuguruye kigashyira imbere uburinganire,

Abandi ni Michiel le Roux, washinze Capitec Bank akageza imikorere ya banki ku baturage ba Afurika y’Epfo benshi, Thuli Madonsela, wo muri Afurika y’Epfo wahirimbaniye guca akarengane abantu bagashaka kumwica na Perezida wa Mauritius, Ameenah Gurib ushishikariye kubungabunga ibidukikije mu gihugu cye.

Aba bantu batanu bashyizwe ku rubuga rw’ikinyamakuru Forbes, aho buri wese ashobora gutora uwo ashaka.

Umwanditsi mukuru wa Forbes Africa, Chris Bishop yagize ati “Abaturage nibo b’ingenzi mu gutora Person of the Year Awards, nubwo n’abacamanza babifitemo uruhare rutaziguye.”

U Rwanda rukomeje kwanikira ibindi bihugu mu guteza imbere abagore, ni mu gihe rwabaye n’urwa gatanu ku Isi mu guteza imbere uburinganire mu cyegeranyo cya WEF.

USHAKA GUTORA U RWANDA KANDA HANO amatora azarangira ku ya 28 Ukwakira 2016.

 

Comments

 
 
Amafoto: USA na S. Korea  mu myitozo yo kwereka ubuhangange Koreya ya Ruguru
Amafoto: USA na S. Korea mu myitozo yo kwereka ubuhangange Koreya ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye amafoto yerekana imyitozo ngarukamwaka y’ingabo zayo na Koreya y’Epfo. Ni imyitozo yitwa “Foal Eagle” iri gukorerwa ku ku nkombe z’inyanja mu gace ka Pohang (...)

U Burusiya: Abasaga 10 bahitanwe n’ibisasu
U Burusiya: Abasaga 10 bahitanwe n’ibisasu

Abantu basaga 10 bishwe n’ibisasu bibiri byatezwe kuri gariyamoshi mu mujyi wa St. Petersburg u Burusiya kuri uyu wa Mbere ku ya 3 Mata 2017. Perezida w’icyo gihugu, Vladimir Putin, uri muri St . (...)

Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un

Koreya ya Ruguru yatangaje ko ishobora gushoza intambara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera Senateri John McCain watutse Perezida wayo, Kim Jong Un. McCain yavuze kuri Perezida Kim Jong (...)

U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba
U Buhinde: Abanyarwanda batsinze amarushanwa yo gukora imodoka ikoresha imirasire y’izuba

Nubwo Kaminuza ya STES-Rwanda (Sinhgad Technical Education Society-Rwanda) iherereye mu Karere ka Kicukiro iri mu zahagaritswe by’agateganyo na Minisiteri y’Uburezi zitujuje ibyangombwa, (...)

USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.