Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Abanyarwanda binjiye muri Uganda rwihishwa bakatiwe gufungwa amezi 8   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Urukiko rw’ibanze rwa Kisoro rwakatiye Abanyarwanda n’Abanyekongo 25 gufungwa amezi umunani bazira kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu rubanza rwayobowe n’umucamanza Charles Wako, ubushinjacyaha bwavuze ko bose bafatiwe ahitwa Kanaba hafi y’akarere ka Kabale ku ya 13 Mata nta byangombwa bibemerera kuba muri Uganda bafite.

Chimpreports ivuga ko bahamijwe icyaha cyo kwinjira mu gihugu mu manyanga hagendewe ku ngingo ya 53 na 66 z’itegeko rigenga Ubwenegihugu abinjira n’abasohoka muri Uganda.

Benshi muri bo bemeye icyaha ariko bamwe bavuga ko banyuraga muri Uganda berekeza i Nairobi muri Kenya gushaka akazi.

Umucamanza yavuze ko igihano bahawe gikwiye kubera isomo abandi binjira muri Uganda mu buryo butemewe. Yategetse ko Abanyekongo batandatu bafite abana basubizwa iwabo.

Abakatiwe ni Olivier Manilanume, Shyirambere Inicia, Mubanza Mutokambali, Dieu Isasilika, Kibibi Paul, Bamperekeze Festa, Nsengiyumva Albert, Ndayambaje Bernard, Kechine Bakurukira, Arakiza Sebagenzi, Nathan Achekema, Sadic Mfitumukiza, Emily Asumani, Jackson Habyayiman, Kamagera Bakavamyo n’abandi.

Urukiko rwanzuye ko nibarangiza ibihano byabo bazoherezwa mu bihugu baturutsemo.

 

Comments

 
 
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’
USA: Trump yananiwe gushyiraho itegeko risimbura ’Obamacare’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku munota wa nyuma yanze ko inteko ishinga amategeko itora itegeko rigena uko Abanyamerika bivuza yari yashyizeho ngo risimbure ACA (...)

Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro
Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro

Abantu babarirwa muri 20 biganjemo abasivili baguye mu mirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro mu gace ka Bakouma muri Centrafrique muri iki cyumweru. AFP ivuga ko iyo mirwano yatangiriye mu (...)

Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho
Inkunga USA iha amahanga ishobora kuvaho

Kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Donald Trump yajya ku butegetsi, yakunze gufata ibyemezo ntibivugweho rumwe; ubu ikigezweho ni gahunda yo kugabanya inkunga yagenerwaga amahanga (...)

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe arapfa

AIGP Andrew Felix Kaweesi, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yishwe arashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2017. The New Vision ivuga ko yari imbere yiwe, ahitwa Kulambiro mu mujyi wa (...)

Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli
Tanzania: Abanyamakuru 9 birukanwe bazira kubeshya ko Trump yashimye Magufuli

Televiziyo y’Igihugu ya Tanzania, TBC, yirukanye abakozi bayo icyenda batangaje inkuru y’igihuha ivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashimye imiyoborere ya mugenzi we (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.