Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Abanyarwanda biga muri Uganda bibukijwe ko bagendana isura y’u Rwanda   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 5 months ago

 
 

Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri kaminuza zitandukanye muri Uganda basabwe guhesha isura nziza igihugu cyabo mu ruhando rw’amahanga bashingiye ku ndangagaciro z’umuco w’Abanyarwanda.

Aba banyeshuri babisabwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage mu mperaz’icyumweru gishize 2016 ubwo aba banyeshuri bibumbiye mu ihuriro ry’Akanama gahuza abanyeshuri baturutse mu Rwanda biga muri Uganda batoraga komite nshya ibahagarariye ku rwego rw’igihugu.

JPEG - 122.4 kb
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Mugambage Frank, (uwa Gatatu uturutse ibumoso) ashyikirizwa icyemezo cy’ishimwe ryo gushyigikira abanyarwanda (Foto Irigoga C)

Amb.Mugambage yabibukije ko isura y’igihugu igaragarira mu baturage bacyo aho bari hose bityo bagomba gukora cyane baharanira kuba abambasaderi beza.

Ati “Mwebwe bayobozi bashya muri abambasaderi bacu, aho mujya hose muduhagararire mufite ishema.”

Amb. Mugambage yabijeje ubufatanye mu byo bazakenera, abibutsa ko kwishyira hamwe kwabo bizamura isura y’u Rwanda rugakomeza guhabwa agaciro.

Umuyobozi wungirije wa Gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ muri Uganda Gashegu Muramira yasabye abo banyeshuri kuba intangarugero mu zindi kaminuza bakishimira kuba Abanyarwanda mu byo bakora byose.

Amatora yakozwe asize Mutesi Chantal wiga muri St. Lawrence University iri mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala asimbuye Kamanzi J. Pierre ku mwanya w’ubuyobozi.

Akanama gahuza abo banyeshuri kagizwe n’abayobozi 10 n’abandi babiri baturutse muri kaminuza 22 zigwamo n’urubyiruko rw’Abanyarwanda.

 

Comments

 
 
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Shenyang n’umujyi uri mu (...)

Ingabo za Sudani y’Epfo zirashinjwa kwica abaturage
Ingabo za Sudani y’Epfo zirashinjwa kwica abaturage

Abaturage bo muri Sudani y’Epfo babarirwa mu bihumbi bitatu bahungiye muri Uganda, bashinja ingabo z’icyo gihugu kwica abaturage 17 mu mujyi wa Pajok. Reuters ivuga ko izo ngabo zarashe abaturage (...)

Amafoto: USA na S. Korea  mu myitozo yo kwereka ubuhangange Koreya ya Ruguru
Amafoto: USA na S. Korea mu myitozo yo kwereka ubuhangange Koreya ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye amafoto yerekana imyitozo ngarukamwaka y’ingabo zayo na Koreya y’Epfo. Ni imyitozo yitwa “Foal Eagle” iri gukorerwa ku ku nkombe z’inyanja mu gace ka Pohang (...)

U Burusiya: Abasaga 10 bahitanwe n’ibisasu
U Burusiya: Abasaga 10 bahitanwe n’ibisasu

Abantu basaga 10 bishwe n’ibisasu bibiri byatezwe kuri gariyamoshi mu mujyi wa St. Petersburg u Burusiya kuri uyu wa Mbere ku ya 3 Mata 2017. Perezida w’icyo gihugu, Vladimir Putin, uri muri St . (...)

Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un
Intambara ishobora kuvuka kubera senateri wa USA watutse Kim Jong Un

Koreya ya Ruguru yatangaje ko ishobora gushoza intambara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera Senateri John McCain watutse Perezida wayo, Kim Jong Un. McCain yavuze kuri Perezida Kim Jong (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.