2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda biga mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-10 06:34:15

 
Share on:
 
Yasuwe:618
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyeshuri biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyanga mu Bushinwa, ku wa 9 Mata 2017, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Shenyang n’umujyi uri mu majyaruguru agana iburasirazuba bw’u Bushinwa mu ntara yitwa Liaoning. Umuhango nyamukuru wo kwibuka wabereye kuri ambasade y’u Rwanda i Beijing, ariko abanyarwanda batuye mu yindi migi nabo bemerewe kwibukira aho batuye.

Umuhango wo kwibuk awatangiriye muri kiliziya gatolika ya Shenyang, aho habereye umuhango wo gusengera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’amasengesho, iyindi mihango yabereye mu nzu yitwa Kazhihui Center Hall, aho abanyeshuri 40 b’abanyarwanda bateraniye.

Ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Ishimwe Prince, umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ikoranabuhanga, wasobanuye amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cya mbere y’ubukoloni kugeza aho u Rwanda rugeze ubu.

Yasabye abanyeshuri kwigira ku mateka mabi yabaye mu bihe byashize, barwanya ingengabitekerezo ya jenoside ndetse bagashyigikira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho babiheshejwe n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.

Alain Patrick Mutabazi, umunyeshuri wiga ubuganga akaba n’umuyobozi wa diyasipora ya Shenyang niwe wacanye urumuri rw’icyizere, asaba abanyeshuri b’Abanyarwanda kubera urumuri abanyeshuri bagenzi babo bava mu bindi bihugu.

Yabasabye kuba aba mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kwiga cyane kuko abanyarwanda babatezeho byinshi ku bumenyi baza bazanira.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE