Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Abanyarwanda bafite indangamuntu za Uganda bahumurijwe   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 April 2016

 
 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yasabye Abanyarwanda bafite indangamuntu za Uganda kudahangayika nyuma yo kusabwa kuzisubiza no kuburirwa ko kuzitunga bishobora kubagiraho ingaruka.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda, Rose Akol, ku cyumweru yavuze ko Abanyarwanda bafite indangamuntu z’icyo gihugu bagomba kuzisubiza ku neza.

Ubwo yari ari gusuzuma imipaka ya Mirama na Kagitumba izafungurwa n’abakuru b’ibihugu byombi muri uku kwezi, Akol yabwiye abaturage ko azi neza ko hari abenegihugu b’u Rwanda bafite indangamuntu z’ibihugu byombi, ababwira ko ababuriye nubwo bo bataramenya ubukana bw’ingaruka zishobora kubageraho.

Ati”Bamwe muri bo batekereza ko byaborohereza gukora ibikorwa muri Uganda kuko bafite indangamuntu zacu, ariko ibyo bibangamira imicungire y’umutekano hagati y’ibihugu byombi.”

JPEG - 39.3 kb
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage

Ambasaderi Mugambage yabwiye itangazamakuru ko nta tangazo risaba Abanyarwanda gusubiza indangamuntu rirabageraho, ariko ko amategeko yo mu Rwanda yemerera abanyagihugu gutunga indangamuntu ebyiri.

Ati”Nta tangazo twari twabona kuri iyo ngingo; tubyumva mu binyamakuru gusa. Ariko twe ntacyo twishinja, niba umuntu afite ubwenegihugu bubiri ntabwo aba yishe amategeko kuko u Rwanda rubyemera.”

The New Times ivuga ko yongeyeho ko u Rwanda na Uganda bifitanye umubano n’amateka bikomeye ku buryo hagize ikibazo kivuka hagati yabyo hari inzego byanyuramo kigakemuka neza.

Ati” Ibi ndabivugira ko hari Abanyarwanda baba bahangayitse bibaza ibiri kuba. Ibiro by’abinjira n’abasohoka by’ibihugu byombi bihora bigirana inama ku gukemura ibibazo nk’ibyo bishobota kuvuka.”

“Ni amahitamo y’umuntu ku giti cye, niba wemerewe guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ntitwagusaba ko ubanza kuzibukira ubundi bwenegihugu wari ufite.”

Biteganyijwe ko umupaka umwe uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa ku ya 23 Mata na Perezida Kagame na Museveni.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Gambia: Yahya Jammeh  yashyize yemera gutanga butegetsi
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera gutanga butegetsi

Yahya Jammeh yatangaje ko yemeye guharira ubutegetsi Adama Barrow, nyuma y’ibyumweru byinshi ateje imvururu akanga kwemera ko yatsinzwe amatora. Mu butumwa yanyujije kuri televiziyo y’igihugu (...)

Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.