Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Mahanga

Abamotari bo muri Kenya baje kwigira ku bo Rwanda   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Itsinda ry’Abanyakenya 112 barimo abamotari 95 baje mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda rugamije kwiga uburyo banononsora umurimo wabo.

Baherekejwe n’abayobozi b’intara ya Kisumu, bahagurutse muri Kenya mu gitondo cyo ku wa Kabiri. Guverineri w’iyo ntara, Jack Ranguma yavuze ko baje kwigisha abamotari baho isomo ryo kugendera ku murongo no kubaha amategeko nk’abo mu Rwanda ndetse n’uburyo bakwiteza imbere.

Ranguma yavuze ko abamotari binjiza imari nyinshi mu ntara ye, bikaba ari amahirwe adasanzwe kuba bagiye kwiga uko umwuga wabo ukorwa na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Ati” Twizeye ko bazunguka ubumenyi bwinshi bagasangiza ubumenyi abo basize hano. Dushaka guca akavuyo muri uru rwego rukoresha abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko.”

JPEG - 92.6 kb
Abamotari bo muri Kenya bakunze kuvugwaho akavuyo no kwikorera abarenze ubushobozi bwa moto

Yongeyeho ko abaje mu Rwanda ari abayobozi b’abatsinda y’abamotari n’abagore bakora uwo mwuga.

Bamwe mu bayobozi binubiye urwo ruzinduko

Umuyobozi Ushinzwe Gukurikirana imari ya Leta ya Kenya mu gace ka East Seme, Aggrey Ogosi ashinja guverineri wa Kisumu gusesagura umutungo wa Leta yohereza abo bamotari mu Rwanda.

Ogosi, washinzwe gukora inyigo no kugira inama leta ku buryo yaca akavuyo mu bamotari ashinja guverineri kwihutira kohereza abamotari kwigira mu Rwanda kandi atarigeze ashyiraho imbaraga ngo bakurikize amategeko asanzwe agenga ubwikorezi bw’ibintu n’abantu muri icyo gihugu.

The Standard dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo muyobozi yagize ati” Ntabwo dukeneye kohereza abamotari mu Rwanda kandi ubuyobozi kugeza ubu ntacyo burakora ngo bubashyire ku murongo.”

Abamotari bo muri Kenya bavugwaho akavuyo no kuba icyanzu abajura bacaho bakiba rubanda.

Ni mu gihe abo mu Rwanda babumbiwe mu makoperative, bagashobora kwiteza imbere kandi bakaba bigishwa kwima amatwi abanzi b’igihugu n’abagizi ba nabi bashobora kubakoresha.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Senegal yohereje ingabo  ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh
Senegal yohereje ingabo ku mupaka wa Gambia guhirika Perezida Jammeh

Igihugu cya Senegal cyashyize ingabo ku mupaka wa Gambia aho ziteguye guhirika Perezida Yahya Jammeh watsinzwe amatora akanga kuva ku butegetsi. Nubwo Senegal ari yo iyoboye igitero, iri kumwe (...)

Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi
Tanzania: Lowassa wahanganye na Perezida Magufuli mu matora yatawe muri yombi

Edward Lowassa wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ari nawe mukandida ufatika wari uhanganya na Perezida John Pombe Magufuli yatawe muri yombi by’akanya gato azira gukoresha inama atabifitiye (...)

Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka
Zimbabwe: Umupasiteri afungiwe guhanura ko Perezida Mugabe azapfa muri uyu mwaka

Umupasiteri witwa Patrick Mugadza yatawe muri yombi ku wa mbere azira guhanura ko perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe azapfa muri uyu mwaka wa 2017. Mu kiganiro n’itangazamakuru, uyu mupasiteri (...)

Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.