Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru

Rubavu: Undi musirikare wa Congo yarasiwe mu birindiro by’Ingabo z’u Rwanda   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Mu gihe kitegeze ku byumweru bibiri undi musirikare ukekwaho kuba uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarasiwe ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri mu kagari ka Rutagara Umurenge wa Ruravu mu karere ka Rubavu ubwo yageragezaga kwinjiraga mu buryo bunyuranije n’amategeko yanahagarikwa akanga guhagarara.

Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira uwa gatandatu mu masaha ya saa tatu z’ijoro ni bwo uyu musirikare yarasiwe mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda. Ubuyobozi bw’itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura uko amahoro yubahirizwa mu bihugu bituriye ibiyaga bigari (EJVM) bwo bwirinda kugira icyo butangaza kuri iki kibazo

Kapiteni Pascal Nzaramba uyobora ingabo zikorera muri aka gace ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu mudugudu wa Tutagara yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musirikare nta byangombwa yari afite.

Uyu abaye umusirikare wa kabiri urasiwe ku butaka bw'u Rwanda


Yakomeje avuga ko bakimurasa bari baketse ko ari uwa FDLR banashidikanya ko yaba ari uwa Congo, ariko nyuma ingabo za FARDC ngo zabegereye mu rukerera zibabwira ko uwarashwe ari umusirikare wa Congo zimuzi.

Ingabo zishinzwe kugenzura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari na zo zagenzuye zemeza ko ari uwa Kongo.

Iyi ni inshuro ya kabiri umusirikari wa Kongo arasirwa ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda, kuko tariki ya 17 Kamena 2016 undi musirikari yarashwe muri ubu buryo, akaba yaraguye mu kilometero kimwe uvuye aho uyu na we yarasiwe.

Ingabo za EJVM zanze kugira icyo zitangaza gusa zigaragaza ko bimaze kuzirenga


Col onel Philbert Okanza Umuyobozi wungirije muri EJVM yagize ati “Ntacyo navuga ibi biracyari ibanga gusa biraturenze tugiye gukora raporo ni yo dusabwa.”

Ingabo z’u Rwanda zivuga ko kutagaragaza icyo raporo bakoze igaragaza byatumye umurambo w’ubushize utinda gushyingurwa, ndetse binarangira Kongo idatwaye umuntu wayo nkuko bitangazwa n’ingazo z’u Rwanda.

Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatandatu, n ibwo umurambo w’uyu musirikari wa kabiri washyikirijwe Ingabo za Kongo mu cyubahiro cya gisirikari hagati y’ibihugu byombi.

Umurambo w'uyu musirikare washyikirijwe Ingabo za Congo






 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Ngoma: Akarere karishyurira ES Mutenderi umwenda wa miliyoni 80
Ngoma: Akarere karishyurira ES Mutenderi umwenda wa miliyoni 80

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko bwahawe isomo rikomeye n’ideni ry’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 80 akarere karimo kwishyurira ishuri ryisumbuye rya Mutenderi (ES Mutenderi), (...)

Karongi: Imirima y’abaturage imaze imyaka 4 yarigaruriwe na rwiyemezamirimo
Karongi: Imirima y’abaturage imaze imyaka 4 yarigaruriwe na rwiyemezamirimo

Bamwe mu baturage bo mu mirenge wa Rugabano na Rubengera mu karere ka Karongi, barasaba ko bahabwa uburenganzira bwo kubyaza umusaruro imirima yabo, kuko kuyegurira rwiyemezamirimo babibonamo (...)

RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano
RDC: EU irasabira ibihano 5 mu bashinzwe umutekano

Abagize Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), barasabira ibihano Abanyekongo 5 mu bashinzwe umutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (DRC) baregwa uruhare mu (...)

Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)
Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)

Indege nshya yiswe ‘Umurage’ yaraye itashye mu Rwanda ku wa 1 Ukuboza 2016 igaragaza umwihariko mu miterere n’ubwiza bibereye amaso. Ikigo RwandAir cyakiriye iyi ndege ‘Airbus 330-300’ ifite (...)

Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi
Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abapolisi, ejo icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’ubuyobozi bwa sitasiyo za Polisi cyarangijemo abapolisi 60 ku Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.