Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru

AU Kigali: Abakobwa 34% muri Afurika bashatse batujuje imyaka 18   

  Yanditswe na RUBIBI OLIVIER
 July 2016

 
 

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) uvuga ko watangiye urugamba rwo kurwanya gushyingira abana b’abakobwa batujuje imyaka aho mu mwaka wa 2014 abagera kuri 34% bashyingiwe batujuje imyaka 18.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr.Mustapha Sadiki Kaloko ushinzwe imibereho myiza mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) yavuze ko ishyingirwa ry’abana b’abakobwa batujuye imyaka y’ubukure ari ikibazo gikomereye Afurika muri rusange ariko bakaba barashyize hamwe mu gushaka umuti w’iki kibazo.

Dr. Mustapha Sadiki avuga ko impuzandengo y’abakobwa 34% bashyingiwe batujuje imyaka 18 mu mwaka wa 2014 ariko ngo hari n’ibihugu by’Afurika usanga abana ba bakobwa bashyingiwe batagejeje imyaka 18 bagera kuri 70%.

Dr.Mustapha Sadiki Kaloko yakomeje avuga ko hari ibihugu bimwe na bimwe usanga abana b’abakobwa bashyingirwa bari munsi y’imyaka 18 ntihagire umuntu ubyitaho; hari n’aho usanga umubare w’abana ba bakobwa bashyingirwa uri munini kugera kuri 70%.

JPEG - 112.2 kb
Dr.Mustapha Sadiki Kaloko ushinzwe imibereho myiza mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe

Ibi ngo bituma imiryango bakomokamo ikomeza kubatwa n’ubukene kubera ko ahanini amafaranga yakagombye kubafasha mu iterambere bayajyana kwa muganga kubera ahanini ibibazo baba bahuye na byo.

Dr. Mustapha Sadiki Kaloko ushinzwe imibereho myiza mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) yakomeje avuga ko bashyize hamwe mu kurwanya iki kibazo gikomereye Afurika.

Yagize ati «Hifashishijwe ubukangurambaga turarebera hamwe uburyo umwana w’umukobwa w’Afurika yagana ishuri kuko iyo umwana ari mu ishuri ibibazo birimo n’icyo gushaka atujuje imyaka y’ubukure bigabanuka cyane.»

Abajijwe uburyo bakoresha ngo barebe koko niba ibyo abayobozi b’ibihugu by’Afurika bemeranya mu nama ngo iki kibazo gicike burundu bishyirwa mu bikorwa, Dr.Mustapha Sadiki Kaloko yavuze ko bakorana n’imiryango myinshi itandukanye kuburyo babona bizatanga umusaruro.

Igihugu cya Niger ni cyo kiza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana b’abakobwa bashaka bari munsi y’imyaka 18 aho bagera ku kigero cya 76%.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano
Trump yatangaje ko azavaniraho u Burusiya ibihano

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kuvaniraho u Burusiya ibihano kugira ngo nabwo bwemere kugabanya ibisasu bya kirimbuzi bufite. Mu kiganiro (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65
U Burayi: Ubukonje bukabije bumaze guhitana abantu 65

Abantu 65 bamaze kwicwa n’ubukonje bukabije mu duce dutandukanye tw’u Burayi cyane cyane mu gihugu cya Bulgaria. Abenshi mu bapfa biganjemo abasheshe akanguhe n’abatagira aho batuye; barimo umusaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.